RFL
Kigali

Ntawe ubavuguruza! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba ‘Clement’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/04/2024 18:32
0


Hambere mu muco Nyarwanda, abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza kuzaba mu buzima.



Clement ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo ‘Clementus’ risobanura ‘Umugwaneza, umunyampuhwe.’ Iyo ari umukobwa bamwita Clementine.

Bimwe mu biranga ba Clement

Ni umuntu uzi icyo ashaka, uhorana icyizere ku rwego rwo hejuru (self condifence) kandi iyo ushatse kumubangamira murabipfa.

Mu rukundo Clement ni indahemuka, arafuha cyane, arikunda gusa nanone azi kwita ku mukunzi we ku buryo igishimisha uwo akunda kiza imbere muri gahunda ze cyane cyane iyo bahuza muri byose.

Agira amarangamutima birenze uko abantu bamubona ariko ibishuko bimutwara vuba n’ubwo agerageza kubyirinda.

Clement ni umunyembaraga z’umubiri, yigirira icyizere kandi amenya gukemura ibibazo mu buryo bwihuse gusa ku rundi ruhande ni umuntu woroshye imbere muri we gusa agerageza kutabigaragaza.

Ni umuntu uzi kwirata ibyo yagezeho, uzi gutegeka kandi ntaca hirya no hino iyo hari icyo agushakaho arakikubwira.

Agira ubuntu, akunda gufasha abandi ariko inenge ye ihambaye ni uburyo agira umujinya n’amahane kandi agakunda kuburana no gufunga umutwe.

Iyo ibibazo bije amenya kurwana nabyo, akunda kuburana kandi akunda gukora ibintu byose ku giti cye atavanzemo abandi bantu gusa bikarangira abonye ko akeneye abantu kugira ngo agree ku byo yiyemeza.

Aba ashaka gukundwa, gushimirwa no kwitabwaho, kandi ntajya yibagirwa ubuzima bwose yanyuzemo. Akunda gutegeka no kuba umuntu w’umukire cyangwa ukomeye, gusa ku rundi ruhande yita ku bantu.

Nubwo aba ari umunyembaraga kandi agira umwete, Clement akenera ubufasha bw’abandi kugira ngo agire aho yagera.

Ahorana udushya kandi aba yiyumva nk’umuntu wahindura Isi akayigira nziza.

Akunda ibintu by’ubusizi, ubugeni, n’imyidagaduro kuko bituma yumva yishimiye ubuzima.

Akunda ubuyobozi aho ntawe umuvuguruza cyangwa ngo amutegeke ibyo adashaka ahubwo akaba ariwe uyobora abandi.

Imirimo Clement aba yumva yakora ni isaba gutekereza ibintu bishya, iby’amahoteli, ubukerarugendo, ubukanishi, siporo, gusudira, cyangwa indi mirimo isaba gukoresha ingufu z’amaboko. Ashobora kandi guhitamo ibijyanye n’ubucuruzi, amabanki n’icungamutungo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND