Hambere mu muco Nyarwanda, abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza kuzaba mu buzima.
Clement ni izina
rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo ‘Clementus’ risobanura
‘Umugwaneza, umunyampuhwe.’ Iyo ari umukobwa bamwita Clementine.
Bimwe mu biranga
ba Clement
Ni umuntu uzi icyo
ashaka, uhorana icyizere ku rwego rwo hejuru (self condifence) kandi iyo
ushatse kumubangamira murabipfa.
Mu rukundo Clement ni
indahemuka, arafuha cyane, arikunda gusa nanone azi kwita ku mukunzi we ku
buryo igishimisha uwo akunda kiza imbere muri gahunda ze cyane cyane iyo bahuza
muri byose.
Agira amarangamutima
birenze uko abantu bamubona ariko ibishuko bimutwara vuba n’ubwo agerageza
kubyirinda.
Clement ni umunyembaraga
z’umubiri, yigirira icyizere kandi amenya gukemura ibibazo mu buryo bwihuse
gusa ku rundi ruhande ni umuntu woroshye imbere muri we gusa agerageza
kutabigaragaza.
Ni umuntu uzi kwirata
ibyo yagezeho, uzi gutegeka kandi ntaca hirya no hino iyo hari icyo agushakaho
arakikubwira.
Agira ubuntu, akunda
gufasha abandi ariko inenge ye ihambaye ni uburyo agira umujinya n’amahane
kandi agakunda kuburana no gufunga umutwe.
Iyo ibibazo bije amenya
kurwana nabyo, akunda kuburana kandi akunda gukora ibintu byose ku giti cye
atavanzemo abandi bantu gusa bikarangira abonye ko akeneye abantu kugira ngo
agree ku byo yiyemeza.
Aba ashaka gukundwa,
gushimirwa no kwitabwaho, kandi ntajya yibagirwa ubuzima bwose yanyuzemo. Akunda
gutegeka no kuba umuntu w’umukire cyangwa ukomeye, gusa ku rundi ruhande yita
ku bantu.
Nubwo aba ari
umunyembaraga kandi agira umwete, Clement akenera ubufasha bw’abandi
kugira ngo agire aho yagera.
Ahorana udushya kandi aba
yiyumva nk’umuntu wahindura Isi akayigira nziza.
Akunda ibintu by’ubusizi,
ubugeni, n’imyidagaduro kuko bituma yumva yishimiye ubuzima.
Akunda ubuyobozi aho
ntawe umuvuguruza cyangwa ngo amutegeke ibyo adashaka ahubwo akaba ariwe
uyobora abandi.
Imirimo Clement aba yumva yakora ni isaba gutekereza ibintu bishya, iby’amahoteli, ubukerarugendo, ubukanishi, siporo, gusudira, cyangwa indi mirimo isaba gukoresha ingufu z’amaboko. Ashobora kandi guhitamo ibijyanye n’ubucuruzi, amabanki n’icungamutungo.
TANGA IGITECYEREZO