Kigali

Gua, inguge yareranywe n’umwana kugira ngo barebe ko yakwitwara nk’abantu

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:1/10/2020 14:18
0


Gufata iyi nguge akayirerana n’umwana we, umushakashatsi Kellogg yaragamije kureba ko iyi nguge yagira imico nk’iy’abantu ikanamenya kuvuga neza nkabo. Ni muri urwo rwego yiyemeje kuyirera kimwe nk’umwana we w’umuhungu Donald.



Umuryango wa Kellogg n’umugore we Luella biyemeje gufata iyi nguge bise Gua mu gihe yari ifite amezi 7 kugira ngo bayirerane n’umwana wabo w’umuhungu Donald warufite amezi 10. Ibi byose byakozwe kugira ngo harebwe niba Gua yakwitwara nk’abantu mu gihe yaba ireranywa n’umwana w’umuntu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe kuri iyi nguge mu mwaka w’I 1931, igihe inguge nyinshi muri iyi myaka zakorerwagaho ubushakashatsi butadukanye. Gua rero yakoreweho ubu bushakashatsi mu gihe kingana n’amezi 9, Kellog n’umugore we ndetse n’abandi bashakashatsi bahoraga bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Gua kimwe nkuko bakurikiranaga ubw’umwana wabo w’umuhungu, ubushakashatsi busa n’ubwatera  ubwoba abashakashatsi,abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa ndetse na serivisi zirengera abana.

 

Gua na Donald barerwaga kimwe bakanambara bimwe.

Kellogg avuga ko mu gihe cy’amezi 9, Gua yize byinshi kandi ikamenyera kubaho nk’abantu ariko icyagoranye ni ukuvuga kwayo, kuko ntibyakunze ko yabasha kuvuga neza nk’umuntu uretse ko mu byo yashoboraga kuvuga neza harimo papa na maman.

Uyu munsi byagorana gukora ubushakashatsi nk’ubungubu cyane ko uwashaka kubikora atapfa kubyemererwa nkuko byatangajwe na Jeffrey Kahn wo mu kigo Johns Hopkins Berman Institute of Bioethics agira ati: “Gukorera ubushakashatsi ku mwana wawe byonyine ni ikibazo! Igihe cyose ukoreye ubushakashatsi ku bagize umuryango wawe cyangwa ku buzima bwawe bwite, ubwo si ubushakashatsi bwafatwa  kimwe n’ubwakorewe muri laboratoire.

 Gua ivugana na Luella mu buryo bw'amarenga.

Nyuma y’imyaka ibiri akurikiranye iyi nguge(Gua), Kellogg yahise ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga ya dogiteri muri Psychology yakuye muri Kaminuza ya Columbia ari nabwo yahise asubira muri Kaminuza ya Indiana kujya gutangira kwigisha. Kuva mu buto bwe, Kellogg yakundaga inyamaswa z’ishyamba akibaza uko zikura, uko zibaho zitambara, uko zibaho zitavuga nk’abantu,  ndetse n’uko zibaho zidafitanye umubano n’izindi nyamaswa ngenzi zazo. Ibi bibazo byose yibazaga akiri muto yabikubiye mu gitabo yanditse mu mwaka w’i 1933 yise “The Ape and the Child”.

 

Icyatangaje Kellogg muri ubu bushakashatsi nuko umuhungu we Donald yagendaga afata imico y’inguge ku muvuduko mwinshi ugereranyije n’uwo  inguge(Gua) yafatagaho  iy’abantu. Kuko Donald na Gua bakinaga mu buryo inguge zikinamo aho gukina nk’abandi bana basanzwe.

Nyuma iyi nguge yaje gukurwa mu rugo rwa Kellogg na Luella ijyanwa ahabugenewe kugira ngo ikoreshwe ubundi bushakashatsi ariko yahise ipfa izize umusonga. Donald wareranywe n’inguge(Gua) yarakuze aba na Dogiteri gusa byaje kurangira yiyahuye ubwo yarafite imyaka 42.

 

Src: Ozy.com

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND