Kigali

Mu Rwanda imiryango 2,833 yatse gatanya mu 2023/24! Ahandi muri Afurika byifashe bite?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/11/2024 17:38
0


Kimwe mu bibazo bikomeje kwibasira Isi ndetse n'umuryango Nyafurika by'umwihariko, ni gatanya. Raporo nshya igaragaza ko ibihugu nka Libya, Algeria, Sudani na Afurika y'Epfo birembejwe n'umubare munini w'abahana gatanya muri uyu mwaka



Isenyuka ry'umuryango ni ikibazo rusange mu bice byose by'Isi harimo no muri Afurika. Nubwo uyu mugabane ukunze gushimirwa kubera ubumwe bukomeye ndetse n'indagagaciro, uracyahanganye n'ibibazo bikomeye birimo n'umubare uri hejuru wa gatanya.

Uko imyaka igenda iza indi igataha, umubare w'abatandukana ukomeza kwiyongera. Gatanya ni inzira yemewe isesa ku mugaragaro isezerano ry'abashakanye. Ibi biha uburenganzira bungana impande zombi bwo kongera kuba ingaragu cyangwa kongera gushaka bundi bushya.

Nubwo amakuru ku birebana na gatanya muri Afurika ari macye, ariko raporo iheruka yakozwe na Wisevoter agaragaza bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane birembejwe n'iki kibazo.

Iyi raporo igaragaza ko Libya iza ku mwanya wa mbere ndetse ikaza ku mwanya wa 18 ku Isi hose. Mu bindi bihugu bigaragara kuri uru rutonde, harimo Egypt, Mauritius, Algeria, Seychelles, Sudani na Afurika y'Epfo  

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda iherutse gutangazwa igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu imanza nk’izo zikomeje kwiyongera.

Mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833.

Nubwo bimeze bityo ariko bigaragara ko habayeho igabanyuka ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko wo ibirego byari byinjiye mu nkiko birebana na gatanya byari 3075, bisobanuye ko hagabanyutseho dosiye 242 bigize 7%.

Iyi raporo igaragaza uko ibikorwa by’ubutabera byagenze mu 2023-2024, igaragaza ko mu manza mbonezamubano hatanzwe ibirego 693 byo gihindura ibyemezo by’umutungo naho indishyi zikomoka kutubahiriza masezerano hatanzwe ibirego 692.

Ni mu gihe gusimbura inyandiko ndangamimerere hatanzwe ibirego 646, ihererekanyamutungo ritimukanwa hatangwa ibirego 632, mu gihe ibirego by’amasezerano ari 553.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n’uko gatanya ziyongereye cyane mu myaka itanu ishize kuko nko 2018 imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213. Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari kiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ari ugutandukana burundu kw’abashakanye aho mri uwo mwaka abatandukanye bagera ku 3322.

Bimwe mu bituma abantu basaba gatanya harimo ko umuntu ashobora guhitamo gusezerana n’undi kandi afite gahunda yo kugabana nawe imitungo kuko iyo mwavanze umutungo mugabana mukaringaniza kabone nubwo mwaba mumaranye imyaka ibiri gusa mu gihe ufite ibimenyetso bikwemerera kubona gatanya.

Ibyo byatumye harimo ingingo zivugururwa ku birebana na gatanya cyane ko hari aho byari bimaze kumera nk’intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by’imitungo bari bafite.

Ingingo 156 y’itegeko rishya iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.

Iri tegeko byitezwe ko rizagabanya umubare wabasaba gatanya wakomeje gutumbagirwa mu myaka itanu ishize.

Dore ibihugu bigaragaramo gatanya nyinshi muri Afurika mu 2024

Rank

Country

Divorce rate

Global rank

1

Libya

2.5 per 1k

18

2

Egypt

2.2 per 1k

23

3

Mauritius

1.7 per 1k

50

4

Algeria

1.6 per 1k

53

5

Seychelles

1.5 per 1k

65

6

Sudan

1.5 per 1k

67

7

South Africa

0.6 per 1k

109

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND