Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 4 Ugushyingo ni umunsi wa 309 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 57 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1921: Uwari
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Hara Takashi yiciwe mu Mujyi wa Tokyo.
1942: Mu
ntambara ya Kabiri y’Isi yose, mu gitero cyabereye ahitwa El Alamein, ingabo
ziyobowe na Jenerali Marshari Erwin Rommel zarenze ku mategeko yatanzwe na
Hitler Adolf ziva ku rugamba zerekeza mu karuhuko kagera ku mezi atanu.
1956: Ingabo
za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zinjiye muri Hongrie mu gihe
cy’impinduramatwara yo kurwanya uyu muryango. Izi ngabo zari zijyanywe no
guhagarika imyigaragambyo yakorwaga n’abaturage, yaguyemo abatari bake ndetse
abandi barakomereka bahunga igihugu.
1966: Kimwe
cya gatatu cy’intara ya Florence mu Butaliyani cyarengewe n’umwuzure watewe
n’umugezi wa Arno n’uwa Po uherereye mu Majyaruguru y’u Butaliyani, abaturage
bagera ku 113 abandi bagera ku bihumbi 30 bavanwa mu byabo.
1970: Umwana
w’imyaka 13 y’amavuko, wari umuhanga ku buryo butangaje bamutahuye ahantu yari
afungiwe mu cyumba cye giherereye Los Angeles, muri California nyuma y’igihe
kirekire.
1979: Iran
yataye muri yombi abantu biganjemo abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika kuko mu bantu 90, abagera kuri 53 bari Abanyamerika aba bose bari mu
biro by’uhagarariye inyungu za Amerika muri Iran biherereye i Tehran. Ibi
byabaye imvano yo gutangiza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
2008: Bwa
mbere mu mateka ya Amerika, hatowe umukuru w’igihugu w’umwirabura ufite
inkomoko ku mugabane wa Afurika, uyu ni Barack Obama wabaye Perezida wa 44 ku
rutonde rw’abayoboye iki gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1946: Laura
Bush, umufasha wa George W. Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
1951: Traian
Basescu wabaye Perezida wa Romania.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1992: George
Klein, umuvumbuzi ukomoka muri Canada.
1995: Yitzhak
Rabin, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel.
TANGA IGITECYEREZO