Kigali

Rihanna utemerewe gutora yatanze icyifuzo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2024 15:02
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Rihanna, utemerewe gutora Perezida w'Amerika kuri uyu wa Kabiri yamaze kugeza icyifuzo cye ku bafana be abasaba ko batora neza mu mwanya we.



Rihanna Robyn Fenty umuhanzikazi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, akaba asigaye yibereye mu bikorwa by'ubucuruzi, yamaze kugaragaza amarangamutima ye ku munsi w'amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Uyu muhanzikazi mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yamwerekanaga yicaye mu modoka igenda buhoro, yashyizeho amagambo y'urwenya agira ati: 'Ndikugerageza kujya gutora nkoresheje Passport y'umuhungu wanjye''.

Rihanna kandi yongeyeho ati: ''Mutore kuko njyewe bitankundira''. Aya magambo y'uko atemerewe gutora yayakoresheje inshuro ebyiri yerekana uburemere bw'uko atari bubashe guhitamo hagati ya Kamala Harris na Donald Trump. 

Ibi yabyanditse mu rwego rwo gukangurira abafana be kujya gutora mu mwanya we ndetse anabwira abiyandikishije gutora gusa bakaba badashaka kujya gutora umunsi wageze.

Impamvu Rihanna atemerewe gutora ni uko adafite ubwenegihugu bw'Amerika, dore ko kuva yagera muri Amerika atigeze na rimwe yaka ubwenegihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yavuze ko ari 'Umwimukira udashaka kuba umunyamerika'. 

Ibi yabitangaje ubwo yasohoraga indirimbo yise 'American Oxygen' ivuganira abimukira batuye muri Amerika. Iki gihe yavuze ko atifuza kuba Umunyamerika ahubwo ko naramuka ahabyariye abana be ari bo bazaba bafite ubwenegihugu.

Rihanna utemerewe gutora kuko adafite ubwenegihugu bw'Amerika, yasabye abafana be kumutorera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND