Kigali

Umugabo yashyize mu musatsi w’umwana we akuma gafata amajwi kugira ngo amenye ibibera mu ishuri rye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:29/09/2020 21:55
0


Gutangira ishuri ntibiba byoroheye umwana, cyane ko ari ikintu gishya kiba kije mu buzima bwe, kabone n'iyo mwalimu we yaba ari mwiza, hari byinshi bishya aba ajemo atari asanzwe amenyereye, niyo mpamvu abana bakenera gukurikiranwa by’umwihariko n’ababyeyi babo kugira ngo babashe kumenyera ubwo buzima bushya.



Buri gihe nyuma yo kuva ku ishuri, Tomas Valero yahoraga abona umukobwa we muto ava ku ishuri arira, bigatuma atekereza ko ibyo ari byo byose hari ikintu kitagenda neza. Ibi byabaye ubwo umwana yari amaze guhindurirwa ishuri agiye ku ryitwa 'PINE GROVE ELEMENTARY SCHOOL'.

Tomas yageze aho abona ikibazo cy’uyu mwana we gikomeje gufata indi ntera, bituma atekereza ku buryo yakoresha akajya amenya ibibera mu ishuri umwana we yigamo, kugira ngo amenye amakuru y’ukuri ku mpamvu yatumaga umukobwa we ataha buri gihe arira.

Mu rwego rwo gukurikirana ikibazo cy’umwana we nk’umubyeyi, Tomas yagerageje kwegera umwana amubaza ikibazo afite ariko undi akarira cyane ntabashe kubwira se ikitagenda neza. Tomas ntiyashoboraga kurekeraho gusa ngo umukobwa we agendanireko, kuko ntiyari agishaka kuzasubira mu ishuri ukundi se akibaza niba ikibazo ari umwana cyangwa umwalimu we.

Tomas Valero ashyira akuma gafata amajwi mu musatsi w'umukobwa we

Nyuma ni bwo yaje gukoresha uburyo byo kujya ashyira mu musatsi w’umwana we akuma gafata amajwi kugira ngo aze kumva ibyabereye ku ishuri umwana yigaho, gusa ntiyamubwira ko yamushyize aka kuma mu musatsi. Ibi byose yatekereje kubikora kuko ikibazo cyari kimaze kumurenga, byari bigeze aho umwana asigaye yanga kujya ku ishuri, buri gitondo agatakamba arira ngo nibamureke ye kujya ku ishuri.

Umunsi amushyira aka kuma gafata amajwi mu musatsi, Tomas yategerezanyije amatsiko umukobwa we kugira ngo yiyumvire ibyabereye mu ishuri. Akimara kubyumva yarababaye cyane ukuntu yasanze umwalimu ari we watotezaga umwana we ndetse n’abandi banyeshuri bigana nawe, gusa nanone yanejejwe no kuba amenye icyateraga umwana we guhora arira no kwanga gusubira ku ishuri.

Tomas yahise afata umwanzuro wo kubimenyesha abayobozi b’Akarere ishuri riherereyemo kuko aribo baba bafite uburengazira bwo kugira icyo bakora ku kintu nk’icyo. N'ubwo Tomas yari afite ibimenyetso byose bifatika byatuma mwalimu Duncan ahamwa n’icyaha, ntakigeze gikorwa n’abayobozi.

Impamvu nuko batereye iyo bamubwira ko umwalimu bazamukurikirana bakamutoza ikinyabupfura, gusa Tomas we ntiyanyuzwe n'ibyo bamubwiye kuko yatekerezaga uko umwana we azakirwa n’uwo mwalimu naramuka asubiye ku ishuri. Ni yo mpamvu yifuzaga ko hakorwa ibirenze ibyo.

Ishuri rishya umwana wa Tomas yagiriyeho ibibazo

Abayobozi b’ishuri bari bamwemereye kwimura umwana mu rindi shuri ariko Tomas akumva bidahagije kuko yatekerezaga no ku bandi bana bazaba basigaranye n’uwo mwalimu akajya abatura umujinya. 

Ibi byatumye Tomas adacika intege afatanya n’abandi babyeyi barerera muri iryo shuri kumenyekanisha akarengane abana bahura nako bigera n'aho bijya mu bitangazamakuru bisa n’ibikangura ababyeyi batahaga agaciro gukurikirana ubuzima bw’abana babo cyane cyane ubwo ku ishuri.

Src: Obsev






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND