Sienna Miller umukinnyi w’amafilime, yatangaje ko Chadwick Boseman yakuye amafaranga mu mushahara we bwite kugira ngo amwongerere umushahara akura muri filime by’umwihariko binyuze muri filime “21 Bridges”.
Uyu mukinnyi w’amafilime yavuze ku bijyanye n’ubuntu bwarangaga nyakwigendera Chadwick Boseman benshi bitaga Black Panther mu kiganiro gishya nyuma y’urupfu rwe rwabaye mu kwezi gushize. Miller yakinanye na Boseman umwaka ushize muri filime ‘21 Bridges’, kandi nka producer w’iyi filime yanagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma Miller ayigaragaramo.
Mu kiganiro yagiranye na
Empire, Miller yagize ati: “Yakoze 21 Bridges, kandi agahira uruhare runini mu
kugira ngo mbashe kubikora”. Ati: “Yari umufana w’ibyo nkora, byari
bishimishije kuko ibyo namwifurizaga nawe nibyo yanyifurizaga”.
Ati: “Yaranyegereye rero
kugira ngo abikore, yampaye iyi filime kandi hari mu gihe ntashakaga gukora.
Nakoraga ubudahagarara ku buryo numvaga ndushye, ariko nanone numvaga nshaka
gukora nawe (Boseman)”.
Miller akomeza avuga ko Boseman yamurwanyeho bikomeye, kugira ngo abashe kubona umushahara munini. Ati: “Sinarinzi niba nkwiye kubivuga cyangwa se nkabyihorera, ariko ngiye kubivuga kuko ntekereza ko ari gihamya yerekana uwo Boseman yari we koko”.
Ati: “Iyi iyi yari filime
ifite ingengo y’imari nini cyane, kandi nziko abantu bose bumva ibyerekeye
itandukaniro ry’imishahara muri Hollywood, ariko umubare w’amafaranga nari
narasabye yararenze ubushobozi bwa studio kandi kuko narinkishidakanya ku kuba
nasubira gukora n’umukobwa wanjye agiye gutangira ishuri kandi cyari igihe
kitoroshye”. Naravuze nti: “Nzabikora nindamuka nishyuwe mu buryo bukwiye”.
Akomeza avuga ko ibi byatumye
Chadwick Boseman atanga umushahara we kugira ngo agere (Miller) ku mubare
w’amafaranga yari yarasabye. Ati "Chadwick yavuze ko ari cyo narinkwiriye guhembwa".
Miller ati: “Ni cyo kintu gitangaje naba narigeze mbona, ibintu nkabiriya ntibibaho pe! Chadwick yambwiye ko ndi guhembwa ibyo nkwiriye, kandi ko ndi uw’agaciro”. Biratangaje kwiyumvisha undi mugabo wo muri uyu mujyi wakwitwara neza kandi akanubaha.
TANGA IGITECYEREZO