RFL
Kigali

David Guetta na Sia bongeye guhuza imbaraga basohora indirimbo yitwa “Let’s Love” - VIDEO

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:11/09/2020 14:39
0


David Guetta na Sia bamenyekanye cyane mu ndirimbo “Titanium” bagarukanye imbaraga mu yindi yitwa “Let’s Love”. Iyi ndirimbo yabo nshya ije ikurikira izindi nyinshi bagiye bakorana harimo “Titanium”, “Flames”, “She Wolf”, “Bang My Head”, n’izindi.



Indirimbo “Let’s Love” isohotse nyuma y'uko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama, Sia yari yarerekanye agace kayo gato. Aba bombi bihurije hamwe ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 kugira ngo basohore indirimbo "Let's Love".

David Guetta ni umuhanzi w'imyaka 53 akomoka mu Bufaransa, azwiho kuba Dj, umwanditsi w'indirimbo ndetse na Producer. Si ibi gusa kuko mu mwaka wa 2011 yabaye umu Dj wa mbere mwiza nk'uko byagaragaye muri DJ Mag Top 100 DJs.

Sia ni umuhanzikazi w'imyaka 45 akomoka muri Australia, uretse kuba umuhanzikazi ni n'umwanditsi w'indirimbo ndetse akaba ari n'umuhanga mu kugorora ijwi akanatanga ubufasha mu bijyanye no kugorora ijwi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Guetta yagize ati: “Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo natewe imbaraga cyane no gukora umuziki ugarurira abantu imbaraga”. Ati: “Nkunda gukora indirimbo zikoreshwa cyane muri club nkanazikorera rimwe, by'umwihariko ubu ndumva nshaka gukora umuziki mwiza utuma abantu bumva bameze neza. ‘Let’s Love’ ni indirimbo itanga ubutumwa bw’urukundo, ibyiringiro no guhuriza hamwe abantu, ikindi kandi, Sia yitwaye neza ku bijyanye n’ijwi”.


David Guetta na Sia mu ndirimbo "Titanium" yakunzwe cyane. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka producer uzwi cyane Guetta yakusanyije asaga miliyoni 1.5 y'amadolari yo gutabara abagizweho ingaruka na Covid-19 hamwe n'ibikorwa bye by'urukundo binyuze mu ndirimbo "United At Home", aho  hakozwe ibitaramo bibiri, kimwe cyabereye Miami muri Mata, ikindi kibera mu mujyi wa New York muri Gicurasi. ‘At Home With The Kids’ hagaragaramo indirimbo 23 z’abana, zaba iza kera (classics) ndetse n’iz’ubu.

Hagati aho, hamenyekanye umurongo w’ibikorwa bya EXIT Festival 2021, hazaba harimo David Guetta, Four Tet na Tyga. Nyuma yo gukomeza kwizeza abantu ko ari ryo Serukiramuco ryonyine rishobora kuba mu 2020, Iserukiramuco rya Serbia rizwi nka ‘EXIT Festival’ ubusanzwe ribera ku nkombe z’umugezi wa Danube muri Novid Sad, gahunda yaryo ya 2020 yabaye isubitswe mu ntangiriro z’uku kwezi kubera coronavirus.

Ubusanzwe iri serukiramuco ryagombaga kuba kuva tariki 13 Kanama kugeza 16 Kanama uyu mwaka, none ryimuriwe umwaka utaha kuva tariki ya 8 Nyakanga kugeza 11 Nyakanga 2021.

REBA INDIRIMBO "LET'S LOVE" YA DAVID GUETTA NA SIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND