RFL
Kigali

Samuel Iyakaremye yahuje abaririmbyi 28 mu ndirimbo ‘Gwiza umubano mu Bantu’ izwi kuva mu binyejana 6 bishize-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2020 15:28
0


Umuhanzi akaba n’umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Gasabo Samuel Iyamuremye yahuje abaririmbyi 28 bo mu makorali atandukanye yo muri Kiliziya Gatolika mu ndirimbo ‘Gwiza Umubano mu Bantu’ izwi kuva mu binyejana bitandatu bishize.



‘Gwiza Umubano mu Bantu’ ni indirimbo ya Gikirisitu izwi cyane kuva mu kinyejana cya 15 ari nabwo yatangiye gukoreshwa. Iboneka mu ndimi zitandukanye no mu mico itandukanye. 

Ifite inyito mu ndimi nk'Igifaransa (Nous chanterons pour toi Seigneur), Icyongereza (All people that on earth do dwell), Igitaliyani (Noi canteremo Gloria a te) n'izindi. 

Aba baririmbyi bayiririmbye muri izi ndimi ‘kugira ngo ishobore kudufasha mu bumwe bw’abemera Kristu bose.’

Samuel Iyakaremye wahuje aba baririmbyi ni umuririmbyi, umucuranzi, umutoza n'umwanditsi w'indirimbo za Liturujiya zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika.

Iyakaremye yabwiye INYARWANDA, ko yahuje aba bahanzi kugira ngo atange ubutumwa bw'uko abemera Imana bagomba gushyira hamwe bagakundana kandi bagafatanya mu buzima bwa buri munsi cyane cyane mu butumwa bwo gusingiza Imana.

Avuga ko afite icyifuzo abantu bakomeza gushyira hamwe, by’umwihariko abaririmbyi.

Ati "Ikizanshimisha nuko hari benshi bazamenya Imana birushijeho cyane urubyiruko rukamenya umuziki. Hari igihe numva twazahura tukaririmba nka missa noneho abagize amakorali yose dufatanya bateranye cyane ko nubwo hagaragayemo bariya ubundi korali dufatanya ni nyinshi cyane. "

Iyakaremye yatangiye umuziki Mutagatifu kuva yiga mu seminari nto ya Mutagatifu Aloys y'i Cyangugu aza gukomeza gufatanya n'amakorali atandukanye kuva arangije seminari yiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Uburezi i Remera. 

Abaririmbyi bafatanyije muri iyi ndirimbo babarizwa muri chorale Vox Angeli, Les Anges Gardiens zo muri Paroisse ya Ruyenzi, chorale Inyange za Maria yo muri Paroisse Cathedrale Saint Michel, Il est Vivant, Abahimbazimana, Regina Pacis zo muri Paroisse Regina Pacis Remera, Fons Vivus ibarizwa muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya RukaraThe Pals Group ikorera kuri Chapelle Kimironko y'abajesuites (Paroisse Regina Pacis Remera) ari bo:

1. Umubyeyi Immaculée (Chorale Vox Angeli)

2. Sakindi Gaëtan (Chorale Vox Angeli)

3. Solange (Chorale Vox Angeli)

4. Mukashyaka Liliose (Chorale Les Anges Gardiens)

5. Ntwari Octave (Chorale Les Anges Gardiens)

6. Iradukunda Patrick (Chorale Les Anges Gardiens)

7. Ishimwe Esther (Chorale Les Anges Gardiens)

8. Niyibigenga Aimé (Chorale Vox Angeli)

9. Kubwimana Tuyishime Emmanuella (Chorale Fons Vivus)

10. Nizeyimana Gabriel (Chorale Abahimbazimana)

11. Ngendahayo Jean de Dieu (Chorale Abahimbazimana)

12. Ndikumana Marcel (Chorale Il est Vivant)

13. Manirareba Casmir (Chorale Il est Vivant)

14. Sylvie (Chorale Il est Vivant)

15. Daphrose (Chorale Il est Vivant)

16. Mukasekuru Eugenie (Chorale Inyange za Maria)

17. Nsabimana Oscar (Chorale Inyange za Maria)

18. Nshimiyimana Jéremie (Chorale Inyange za Maria)

19. Kamana Jacques Marius (Chorale Inyange za Maria)

20. Iradukunda Tuyikunde Aline (The Pals Group)

21. Mizero Claudine (The Pals Group)

22. Mujorakeye Christine (The Pals Group)

23. Niyibizi Johnson (The Pals Group)

24. Kwizera Jean Bosco (The Pals Group)

25. Tuyishime Augustin (The Pals Group)

26. Umuhoza Honorine (The Pals Group)

27. Tuyiramye Ezechias (The Pals Group)

28. Kayijuka Pacifique (Chorale Regina Pacis)

Samuel Iyakaremye kandi azwiho kuba umwarimu wa muzika ku bantu batandukanye babanye no mu mashuri atandukanye Mother Mary International School Complex na Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara.

Uyu mwarimu yagize uruhare mu gushinga Chorale Servi Domini yo muri Paroisse ya Mushaka Diocese ya Cyangugu na The Pals Group ikorera kuri chapelle Kimironko (Sainte Trinité).

Iyi ndirimbo 'Gwiza umubano mu Bantu' yatunganyijwe na Emmy Pro mu buryo bw'amajwi n'aho amashusho yakozwe na Aime Pride babarizwa muri Universal Records.

Umwarimu Samuel Iyamuremye yahurije mu ndirimbo 'Gwiza Umubano mu Bantu' abaririmbyi 28 bo muri Kiliziya Gatolika

Samuel Iyamuremye yavuze ko afite icyifuzo cy'uko abantu bazunga ubumwe, by'umwihariko abaririmbyi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GWIZA UMUBANO MU BANTU' SAMUEL IYAKAREMYE YAHURIJEMO ABARIRIMBYI 28

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND