RFL
Kigali

August Alsina yasohoye indirimbo yise ‘Entanglements’ nyuma y’uko Jada Pinkett Smith yemeye ko bagiranye umubano

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:19/07/2020 23:07
0


Ibyatangajwe na Jada Pinkett Smith mu kiganiro cye kibera kuri Facebook kitwa “Red Table Talk”, ubwo yavugaga ku mubano yagiranye n’umuhanzi August Alsina, byaje kuvamo indirimbo kuri uyu muhanzi.



Mu kiganiro cya Jada—umugore wa Will Smith—kizwi nka Red Table Talk cyabaye kuri Facebook, tariki 10, uku kwezi, yahatirijwe n’umugabo we ngo avuge ku mubano yagiranye n’umuhanzi Alsina, ubwo Pinkett na Will bari barahanye igihe bakaba batandukanye.

Ubwo bahitagamo icyemezo cyo kuba bahanye umwanya bagatandukana, Pinkett yaje kujya mu rukundo n’ umuhanzi August Alsina, muri icyo gihe wari ufite imyaka 27 y’ amavuko.


Mu kiganiro Alsina yagiranye na Angela Yee, Alsina yatangaje ko yagiranye umubano (yagiye mu rukundo) na Pinkett Smith—umugore wa Will Smith kuva mu 1997.

Alsina mu kindi kiganiro, avuga ko urebye igisobanuro cy’ijambo ‘Entanglement’ usanga ari umubano cyangwa ubucuti budasobanutse. Alsina agashimangira ko umubano we na Pinkett ari uko nawo wari umeze, anavuga ko ijambo Pinkett yakoresheje yemeranya naryo.

Mu ndirimbo ye nshya, August Alsina n’umuraperi (rapper) Rick Ross, akoreshamo amagambo, bigaragara ko abwira Jada Pinkett Smith, cyane ko n’izina ry'iyi ndirimbo ryahawe ijambo uyu mugore yakoresheje asobanura umubano yagiranye n’uyu musore, ‘Entanglements’.

Src: eonline& CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND