Kigali

Kuba mu nzu irimo umwanda mwinshi bitera indwara y’agahinda gakabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/04/2024 15:57
0


Birasa n’ibitangaje kumva ko kuba munzu ihora isa nabi ndetse ibintu byose bitereye hejuru bishobora kuba intandaro yo kurwara agahinda gakabije ariko niko ubushakashatsi bubivuga.



Rimwe na rimwe iyo uganirije bantu bafite akavuyo mu mazu yabo usanga batanga impamvu zisa n’izitumvikana ariko bo bagira iza mbere bakavuga ko baba bafite akazi kenshi mbese ko nta mwanya ubona wo gutunganya inzu yawe.

Gusa ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 3200, abashakashatsi bo muri kaminuza ya California muri Amerika, baragenzuye neza maze ibisubizo babikubira mu gitabo kitwa Life at Home aho basanze abagore aribo bakunze kugira akavuyo kenshi kandi ngo ni na bo bakunda guhura n’indwara y’agahinda gakabije bitewe n'aka kavuyo.

Aba bashakashatsi rero bagiye bagaragaza aho umuntu akunda kugira akavuyo kenshi n’uko aba yiyumva:

-Niba ugira akavuyo hanze y’inzu yawe, mbese inzu isa neza ariko hanze hakaba hasa nabi ukunda kugira ubwoba ndetse utinya abantu cyane.

-Bamaze kugenzura ibijyanye n’isuku ahantu hose basanze abantu bagira akavuyo cyane bakunda kurangwa n’ubwoba bwinshi, ndetse banakunze kuba ari abantu bigunze.

-Kugira umwanda mu inzu biri mu bimenyetso bya mbere bigaragaza 'Depression', aho umuntu aba atakiyitaho ndetse atanita n'aho atuye kuko aba yumva kuhatunganya ntacyo bimubwiye mu gihe afite ibindi bibazo mu mutwe.

- Aba bashakashatsi bavuga ko abantu bagira umwanda mu nzu zabo usanga ari abanyabibazo aho usanga aba afite byinshi bimuhangayikishije bihura n'imitekerereze ye (Pschologically).

- Bavuga ko 73% bw'abakoreweho ubu bushakashatsi, nyuma y'amezi 6 bongeye kuganirizwa n'abahanga mu mitekerereze bagasanga bibasiwe n'indwara y'agahinda gakabije.

-Kuba umuntu yaba mu nzu yuzuyemo umwanda kuva ku munsi wa mbere w'icyumweru kugeza kirangiye, byongera amahirwe yo kurwara 'Depression' kuko byangiza n'imitekerereze y'umuntu.

Niba wiyiziho iyi ngeso itari nziza rero gerageza kugana muganga maze agufashe kuyisohokamo kuko byagaragaye neza ko ari indwara nk’izindi zose ndetse ikaba intandaro y’indi ndwara imaze gusakara mu bantu ari yo agahinda gakabije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND