RFL
Kigali

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy'Amahoro - AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 14:51
0


Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2024 itsinze Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma.



Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa sita zuzuye ubera kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Rayon Sports WFC yagiye gukina uyu mukino n'ubundi ariyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe nyuma y'uko yari yasezereye AS Kigali WFC muri 1/2.

Murera y'abagore yinjiye mu mukino ubona abakinnyi bayo nabo bifitiye ikizere kurusha aba Indahangarwa WFC yo yari yasezereye Fatima FC muri 1/2.

Ku munota wa 13 gusa uwitwa Jeanine Mukandayisenga bakunze kwita Kaboy yari yamaze gufungura amazamu ndetse nta gutinzamo nyuma y'iminota 3 arongera atsinda igitego cya 2.

Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa FC itsinzwe ibitego 2-0 gusa no mu gice yaje nta kinyuranyo ikora yongera gutsindwa ibindi bitego 2 bya Mukandayisenga Jeannine n'ubundi ku munota wa 53 nuwa 65 birangira ari ibitego 4-0.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2024 nyuma yuko iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y'ikiciro cyambere n'ubundi mu Bagore.


Abakinnyi 11 ba Indahangarwa WFC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego bya Mukandayisenga Jeaninne 'Kaboy'








Abakinnyi ba Rayon Sports WFC baririmbana n'Abafana





Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro







Mukandayisenga Jeaninne yishimira ibitego yatsinze muri uyu mukino

Umutoza wa Rayon Sports WFC ,Rwaka Claude nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro akanyamuneza kari kose mu maso





Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fideli aganiriza abakinnyi ba Indahangarwa WFC nyuma yo kubatsindira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro






Ubwo igikombe Rayon Sports WFC yegukanye cyazanwaga muri sitade mbere y'umukino




Mbere yuko umukino utangira habanjwe gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994














REBA UKO IBITEGO BYATSINZWE BYAHESHEJE ITSINZI RAYON SPORTS WFC

">



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umukino wasize Rayon Sports WFC yegukanye igikombe

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND