Umuyobozi w’ishyaka rya NUP, Bobi Wine umuhanzi ubihuza na politike, yavuze ko adashobora kuzasubira amakosa yakoze mu matora ya 2021.
Uyu munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida
Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ubwo yahatanaga mu matora aheruka ya Perezida wa Uganda, yakoze ikosa ryo guha umwanya abantu batari babikwiye mu ishyaka rye.
Ibi ariko avuga ko byashingiye ku bunararibonye
budahagije yari afite ndetse no kuba yarimo yirukankana n’igihe kuko ibihe by’amatora ya Perezida byari byegereje.
Avuga ko yemera amakosa yabaye ko amujya ku mutwe kuba
ishyaka rye ryarantsizwe kuko baritangije bihuse aho bari bafite gusa igihe
kitagera ku mezi abiri.
Ibi yabivuze agira ati: ”Bitewe n’igihe gito twari dufite
twafashe indobani nini turoba ibyo tubonye byose. Hari ibyo twarobye twibwira ko
ari amafi nyamara tuza gusanga twibeshye.”
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranaga na
radiyo ya Busoga agaruka ku mikorere y’ishyaka rye n'icyo bisobanuye kuba
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yagarutse ku buryo yibeshye, avuga amazina y’abarimo Twaha
Kagabo na Jimmy Lwanga ubu bamaze kwitandukanya n’ishyaka rye bakajya ku ruhande
rwa Gen Muhoozi Kainerugaba.
Muri iyi minsi Bobi Wine afite n’abandi
bahoze bakorana bamaze batangiye kumurwanya byeruye nka
Abed Bwanika.
Bobi Wine avuga ko hari abaje
bamusanga bagamije kumuneka, abazanywe no gushaka amafaranga kimwe n’abandi
bifuza icyubahiro.
Uyu muhanzi n’umunyapolitike agaragaza ko yize ko adakwiye
kwizera na rimwe umuntu kuko yabonye yambaye ikositimu cyangwa afite imvi kuko
yamaze kwiga ko n'abo abantu bemera cyane bashobora kuvamo abantu babi.
Abasesengurira hafi ibya politike y’Akarere, babona ko amahirwe menshi ari uko Gen Muhoozi Kainerugaba wahawe umwanya w’Umugaba
w’Ingabo za Uganda nta kindi asigaje uretse kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.
Amahirwe menshi Gen. Muhoozi aziyamamaza kuba
Perezida wa Uganda mu 2026, agasimbura Se, ndetse amakuru avuga ko benshi bari gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi
ari we ubagena kuko ababonamo ubushobozi bwo kuzamufasha.
TANGA IGITECYEREZO