RFL
Kigali

Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 17:20
0


Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro itsinze Gasogi United igitego 1-0.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. Byari nyuma y'uko Rayon Sports isezerewe na Bugesera FC naho Gasogi United isezerewe na Police FC mu mikino ya 1/2.

Uko umukino wagenze muri make 

Ikipe ya Gasogi United yatangiye umukino ubona ariyo yarekuye isatira ngo ishake igitego hakiri kare mu gihe Rayon Sports yatangiye ubona isa nk'iyifashe.

Ku munota wa 10 uwitwa Hakim Hamiss wa Gasogi United yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo, gusa umunyezamu Simon Tamale akora akazi awushyira muri koroneri.

Mu minota yakurikiyeho Rayon Sports nayo yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ikanahusha uburyo nk'aho Charles Bbale yabonye umupira wari uvuye muri koroneri ariko kuwutereka mu izamu biramunanira.

Ku munota wa 31 Gasogi United yongeye kurata igitego ku buryo buremereye bwari buremwe na Harerimana Abdalaziz aha umupira Balako Panzi ari imbere y'izamu gusa kububyaza umusaruro ngo awutsinde biramunanira.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Murera yasatiriye cyane ishaka kujya kuruhuka nibura ifite igitego ndetse binashoboka nk'aho Bugingo Hakim yarekuye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina gato ariko ku bw'amahirwe macye rinyura impande y'izamu gato.

Mu gice cya kabiri Gasogi United yatangiye igice cya Kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Harerimana Abdalaziz na Rugangazi Prosper hajyamo Niyongira Dany asimbuye, na Djibrine Hassan asimbura ndetse arinako isatira cyane ishaka igitego.

Rayon Sports nayo yaje gukora impinduka mu kibuga havamo abakinnyi nka Charles Bbaale, Iraguha Hadji na Iradukunda Pascal hajyamo Tuyisenge Arsene, Ganijuru Elie na Muhire Kevin ngo irebe ko yabona uko ifungura amazamu byari byabaye ingorabahizi.

Mbere yuko umukino urangira, Murera yaje kubona igitego ku munota wa 89 gitsinzwe na Nsabimana Aimable akoresheje umutwe ku mupira watewe na Bugingo Hakim.

Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro itsinze Gasogi United 1-0. Umukino wa nyuma wo uzakinwa kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, Police FC icakirana na Bugesera FC.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Charles Bbale wagiye arata uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego muri uyu mukino 



Nzabonimana Aimable yishimira igitego 

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Nsabimana Aimable 



KANDA HANO UREBE IBITEGO BYAHESHEJE INTSINZI RAYON SPORTS

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umukino wa Rayon Sports na Gasogi United

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND