RFL
Kigali

Impamvu Koffi Olomide yakuye akarenge ke mu guhatanira kuba Senateri muri Congo Kinshasa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/04/2024 16:03
0


Umuhanzi wamaze kugwiza ibigwi mu muziki, Koffi Olomide, wari mu bakandida mu matora y’abagize Inteko ya Sena aho yiyamazaga nk'uzaba ahagaraiye Intara ya Ubangi y’Amajyepfo, yamaze kwikura mu biyamamaza.



Mu mpamvu zatanzwe na Koffi Olomide nk'uko bikubiye mu mashusho yashyize hanze, ni uko aya matora adakoranwa umucyo aho bisaba imbaraga zindi zirimo no kubwiriza abatora abo batora.

Nk'uko byumvikana mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko nyuma yo kumva impamvu bamwe mu bayobozi bafata umwanzuro wo kwegura, na we yafashe umwanzuro wo kuvanamo akarenge agaragaza ko hakiri ibibazo by’ingutu bya ruswa.

Bimwe mu byo Koffi Olomide yatangaje yagize ati: ”Mfashe aya mashusho kugira ngo ntangarize igihugu cyose n’abandi basangirangendo ko uyu munsi ku cyumweru tari ya 28 Mata 2024 nahisemo gukura kandidatire mu bahataniye kujya muri Sena.”

Antoine Agbepa Mumba [Koffi Olomide] yagaragaje ko abakora politike y’imikino itarimo ubwisanzure bakwiriye gukorwa n’isoni, agaragaza ko guhatira umuntu gutora runaka bitagakwiriye.

Avuga ko bikorwa mu buryo we yise nk'ubukoreshwa mu Burengerazuba muri za Amerika aho ngo na ho nta bwisanzure mu kwishyiriraho abayobozi, ahubwo hashyirwa mu bikorwa ibyifuzo by’abanyapolitike.

Koffi Olomide asanga igihugu cye gikwiriye guterwa isoni n’imikorere yacyo idahwitse. Yavuze ko yitegura guhura n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, Denis Kadima, bakaganira kuri ibi bibazo.

Yanahamagariye abanyekongo kwamagana aya matora y'Abasenateri kuko asanga ari ayo gukoza isoni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Koffi Olomide yafashe umwanzuro wo kwikura by'igitaraganya mu bari bahataniye intebe y'abasenateriKoffi Olomide yavuze ko Congo Kinshasa ikwiriye guterwa isoni na politike yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND