Umukinnyi wa Filime Hagen Mills yirashe arapfa nyuma yo kurasa uwari umukunzi we banabyaranye umwana umwe, gusa umukunzi we, ku bw’amahirwe ntiyapfuye nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu gace kabereyemo aya mahano ka Kentucky.
Hagen Mills, wamamaye muri filime yitwa 'Baskets', Polisi
ivuga ko yarashe umukunzi we ufatwa nk’umugore we, nyuma akagira ngo aramwishe, nawe akitunga
imbunda akirasa, we agahita apfa mu gihe umugore we, Erica Price yajyanwe mu
bitaro akiri muzima.
Hagen Mills w’imyaka imyaka 29 y'amavuko, yari atuye mu
Burengerazuba bwa Kentucky. Polisi yavuze
ko uyu mugabo yagiye mu rugo aho Erica Price yari ari kumwe n’umwana we, ni ko kurasa
uyu mukunzi we amasasu mu gatuza no ku maboko, abonye ko akoze amahano yitunga imbunda arirasa ahita apfa. Amakuru
atandukanye ntasobanura impamvu Hagen yarashe umukunzi we Erica.
Amakuru atangazwa na CNN avuga ko Erica yahise ajyanwa
mu bitaro ndetse ko ubu ameze neza. Uyu mukinnyi wakoze aya mahano, wari utegerejwe kugaragara muri filime yiswe 'Star Light' muri iyi mpeshyi, yari yararekuwe
muri gereza atanze $250.000 nyuma
y’ifatwa mu kwezi gushize.
Inyandiko
z’urukiko rwa Kentucky zerekana ko Mills aregwa ibyaha bine byo gufata ku
ngufu, gukubita (ihohoterwa rikorerwa mu
ngo), gushimuta umuntu mukuru, gushimuta umwana muto mu gihe urubanza rwari rwaroherejwe mu rukiko rukuru.
Mills yiyahuye kandi nyuma y'aho yategetswe kudakoresha cyangwa gutunga imbunda
cyangwa izindi ntwaro izo ari zo zose, nk'uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza. Yari akurikiranyweho kandi ibiyobyabwenge byinshi bituruka ku ifatwa rye ryo muri
Mata.
Mills yatangiye gukina filime ngufi mu 2011. Mu mwaka wa 2013, yagaragaye muri filime ya televiziyo 'Bonnie & Clyde', akina kandi
mu yiswe Swedish Dicks, Bill the Kid n’izindi.
Hagen yirashe arapfa nyuma yo kurasa umukunzi we Erica,
TANGA IGITECYEREZO