YIminsi 691 irashize, umugabo witwa Shax ateye intambwe yambika impeta y’urudashira umukunzi we Dely bamaranye imyaka ibiri, kuko bakoze ubukwe tariki 12 Kamena 2022, bwabereye mu Mujyi wa Golden muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bombi
ni bo bagize uruhare mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya
Gatandatu, ndetse n’indirimbo ‘Ejo’ iri kuri Album ya munani ya King James.
Ubwo King
James yari muri Amerika mu 2022, iyi ndirimbo ‘Ejo’ yaririmbye mu bukwe bwa
Shax na Dely nk’impano ikomeye yabageneye ku munsi w’abo udasanzwe.
Iyi ndirimbo yagiye hanze bigizwemo uruhare na Shax Media, kompanyi ya Shax na Dely isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho n’ibindi.
Iyi kompanyi n’iyo yahisemo gutunganya amashusho y’iyi
ndirimbo ya King James, ndetse igira n’uruhare mu kuyisakaza ku mbuga
zinyuranye.
Mu nkuru
batambukije ku rubuga rw’abo, bavuze ko bahuye bwa mbere mu 2015 ubwo bihuzaga
n’itsinda rya Malaika, Ju, Ganza, Allan, Yannick, J Pac ndetse na Christian
bari bahuriye ku mushinga bakoragaho.
Icyo gihe,
Malaika yasabye Dely kwihuza naririya tsinda nk’ushinzwe gukurikirana ibikorwa
by’uriya mushinga. Ubwo Dely yiteguraga kujya muri Amerika, yasabye ririya
tsinda kongera guhura bagirana ibiganiro byari bishamikiye kuri uriya mushinga.
Dely
yanavuganye ku murongo wa Telefoni na Shax by’igihe kirekire, baganira ku
buhanzi n’ibindi batatekerezaga ko bavugana. Igihe cyarageze bahurira muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, noneho baramenyana birushijeho.
N’ubwo ku
ruhande rwa buri umwe, nta n’umwe watekerezaga ko bashoboraga gukundana,
umutima wa buri umwe wakomeje kumwumvisha ko bishoboka. Bagiye babaho mu buzima
bwatumye batabonana umunsi ku munsi, ariko bakomezaga kuvugana.
Shax avuga
ko ariwe wateye intambwe ya mbere asaba urukundo Dely. Muri iki kiganiro, Dely
yavuze ko yanyuzwe n’igihe umukunzi we yamusabaga urukundo, cyane cyane mu
ijoro rimwe bari muri Central Park, ndetse n’igihe yamusangaga mu kazi ahitwa
Dream Penthouse Hotel.
Ati “Ijoro
yansabye kuba umukunzi we. Icya kabiri, igihe yaje kundeba ku murimo wanjye
muri Dream Penthouse. Nyuma yaho, twagiye hejuru y'inzu maze duhura n'abantu
wongeyeho kureba inyenyeri n'inyubako ya Leta y'Ubwami.
Shax we
avuga ko ubuzima yabanyemo n’umukunzi we yumva igihe kizagera akabukoramo
igitabo. Yavuze ko afite urwibutso ku munsi wa mbere asura umukunzi we mu Mujyi
wa New York aho yari ategereje Gariyamoshi, afite igikomo yamuguriye.
Yibuka ko
ubwo yageragezaga kwambara icyo gikomo cyaje kuvunika, ati ‘sintekereza ko
abyibuka. Uburyo yitwaye nyuma y’aho byatumye mukunda kurushaho.”
Dely yavuze
ko akunda gutemberana n’umukunzi we no gusangira nawe, ni mu gihe Shax we avuga
ko akunda gutemberana n’umukunzi bagamije kwiyungura ubumenyi cyane cyane
bushamikiye ku guteka indyo zitandukanye.
Dely avuga
ko yakuruwe n’iminwa myiza n’umutima mwiza w’umukunzi we, ni mu gihe Shax avuga ko
yatwawe n’imiterere y’umukunzi n’ubwo ari umuhanga. Ati “Nashakaga kumwumva
avuga igihe cyose. Uko twegeraga niko narushagaho kubona ko dusangiye intego
nyinshi z’ubuzima.”
Dely avuga
ko hari igihe bigeze kumarana hafi iminsi itatu bari mu kazi kamwe. Ni ibihe
avuga ko byasize bamenyanye kurushaho, kandi bagira ubumenyi bwisumbuyeho ku
bintu bitandukanye cyane cyane bijyanye na Restaurants n’ibindi.
Shax
aramwunganira akavuga ko ibihe bagiranye birimo kujya mu ndege batemberera
ahantu hanyuranye bidasanzwe kuri bo. Ati “Nyuma y'iminsi itatu, twasubiye muri
Boeing 777 turi kumwe gusa turi batatu mu ndege yose.”
Umunsi wo kwambika impeta y’urukundo
Dely avuga
ko yatunguwe abonye umukunzi we Shax ari imbere ye yashinze ivi amusaba
kumubera umugore we. Ni ibintu avuga ko atajya abasha kwiyumvisha.
Yavuze ko yaranzwe n’amarira menshi kugeza ubwo ‘nibagiwe no kumubwira ngo Yes bituma abari aho bose bambwira ngo vuga ngo Yego, uko niko byatangiye’.
Yibuka ko
ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta hari inshuti ze za hafi, kandi
aracyazirikana uburyo impeta yari mu kantu keza ndetse n’indabo zayiherekeje.
Shax avuga
ko ajya kwambika impeta umukunzi we ari ibintu yatekerejeho igihe kinini, kuko
muri we hari igihe yashidikanyaga.
Yavuze ko
yateguye kujya gutemberera mu Mujyi wa Florida, bagezeyo mu masaha y’umugoroba
umuriro urabura by’akanya gato, yifashisha uwo mwanya mu gutekereza uko
yatungura umukunzi we.
Ariko
yibuka ko nta mpeta yagendanye bituma atekereza ubundi buryo. Yanatekereje
guterera ivi mu birori by’umuziki wa Jazz, bari mu Mujyi wa Florida kuko abo mu
muryango w’umukobwa yari yamaze kubatumira, nabwo asanga bitazakunda,
atekereza indi gahunda.
Ubwo bari
mu nzira basubira mu rugo, yabonye ubutumwa bujyanye n’igitaramo cya
Christopher Linman yagombaga gukorera ahitwa Ritz-Carlton (Ni hamwe mu hantu
bagiriye ibihe byiza ubwo bizihizaga umunsi w’abakundana ‘Saint-Valentin’ ku
nshuro y’abo ya mbere).
Uyu mugabo
avuga ko yambitse impeta umukunzi we mu gihe yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Yamuhamagaye imbere ku rubyiniro, akimara kumusangayo yamwifurije isabukuru y’amavuko,
hanyuma amubwira ko yamukunze atera ivi amwambika impeta y’urukundo.
Aba bombi
bavuga ko kubahana byabaye urufatiro rw’ukundo rw’abo, kandi banita cyane ku
ndangagaciro z’imiryango y’abo.
Uko bahisemo kwifashisha King James mu bukwe bw’abo
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Shax yavuze ko bahisemo gutumira King James mu bukwe
bw’abo ahanini biturutse ku kuba bamufata nk’uwa mbere mu Rwanda mu bijyanye
n’imyindikire y’indirimbo, kandi bakaba basanzwe ari abafana be.
Shax yavuze ko bategura umunsi w’ubukwe bw’abo, bifuzaga ko uzakomeza kuba ikimenyetso n’igihangano cy’urukundo rw’abo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye bahitamo umuhanzi uririmba amarangamutima y’abo akazamuka.
Ati “Ikintu
cya mbere dutegura ubukwe bwacu twashakaga, ni uko uwo munsi ari umunsi uzahora
ari ikimenyetso cy'urukundo rwacu. Nibwo twasabaga King James ko yazaturirimbira
mu bukwe bwacu.”
Yavuze ko
ubwo basabaga King James kuzabaririmbira mu bukwe, yaboherereje indirimbo ‘Ejo’
iri kuri Album ye ababwira ko ariyo yabahitiyemo n’abo biyemeza ko amashusho
azafatwa mu bukwe bw’aho bazayahuza hanyuma iyi ndirimbo bakayikorera amashusho
binyuze muri Shax Media.
Shax yavuze
ko bahuye na King James bwa mbere mu mwaka wa 2018 ubwo yari muri Amerika, ari
gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatandatu. Avuga ko
bahujwe n’umwe mu nshuti ze bari bari gukorana.
Avuga ko
banafashije King James gukora indirimbo zirimo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Meze neza’,
‘Agatimatima’ n’izindi ziri kuri Album ya Gatandatu. Ati “Ubwo nibwo bwa mbere twakoranaga ariko ubu ngubu
ni nk’umuvandimwe wacu.”
Yasobanuye
ko iyi ndirimbo bayifiteho urwibutso rw’urukundo rukomeye. Ariko kandi yanabafashije
mu gutuma bakorana na King James mu kumukorera amashusho binyuze muri sosiyete
bashinze bise ‘Shax Media’ isanzwe ikora n’ibijyanye no kwamamaza, gutunganya
inkuru z’abantu banyuranye n’ibindi.
Shax na
Dely bavuga ko bahuye bwa mbere mu 2015 bahuriye mu itsinda ryarimo umukinnyi
wa filime Malaika Uwamahoro
Shax avuga
ko urukundo rw’abo rwubakiye ku kubahana no kubwizanya ukuri
Dely avuga
ko yatunguwe mu buryo bukomeye ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta
King James
yaririmbye mu bukwe bw’aba bombi mu mwaka wa 2022 muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO