RFL
Kigali

Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records yakoreyemo indirimbo 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2024 17:26
0


Irasubiza Moïse Prince wamenye nka Prince Kiiiz, yatangaje ko yasezeye mu inzu itunganya umuziki ya Country Records nyuma y’umwaka n’ukwezi kumwe byari bishize ari umukozi uhoraho; aho yagize uruhare mu gukora indirimbo zakunzwe.



Uyu musore wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yabwiye InyaRwanda ko ukwezi kwari gushize amasezerano ye y’umwaka arangiye. Ariko ko atifuza gukomeza gukorana na Country Records, kuko yamaze gushinga ‘Studio’ ye bwite.

Ni studio avuga ko iri ku rwego rwiza, izagira uruhare mu kuvugurura umuziki w’u Rwanda, kandi mu gihe kiri imbere azayimurikira Abanyarwanda n’abandi.

Yavuze ko yahisemo gutangira kwikorera mu rwego rwo gukuza umwuga we. Ati “Ni byiza ko nangira kugerageza ibintu byanjye. Gukorera abandi nabyo ni byiza ariko kwikorera ntako bisa. Ntekereza ko ari studio izaba iri ku rwego rwiza, kandi yamaze gutunganywa, hasigaye imirimo ya nyuma.”

Uyu musore wakoze indirimbo nka ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy, yavuze ko ashinguye ikirenge muri Country Records akoreyemo indirimbo 100, zirimo indirimbo 40 zagiye hanze, yaba mu buryo bw’amajwi no mu buryo bw’amashusho.

Ati “Nizere ko nagerageje gukora ibyo nasabwaga mu gihe cy’umwaka umwe. Imibare mfite ya hafi mbona ko nakoreyemo indirimbo 40 zamaze gusohoka, ariko hari imishinga y’izindi ndirimbo 60 zitarajya hanze, nazo zizakomeza gukorwa.”

Uyu musore avuga ko afite Album z’abahanzi banyuranye, kandi hari n’indirimbo ebyiri yakoranye na Bahati wo muri Kenya ubwo yari kumwe na Bruce Melodie.

Uyu musore yagize izina rikomeye mu batunganya indirimbo mu Rwanda, nyuma y'uko arambitse ikiganza ku ndirimbo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.

Yabaye ikimenyabose, nyuma y’uko Shaggy wamamaye ku Isi ahuje imbaraga na Bruce Melodie basubiramo iyi ndirimbo ‘When she’s around’, ndetse baje no kuyishyira mu rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kwagura imbago z’ayo. 

Iyi ndirimbo yatumye Bruce Melodie ataramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse agaragara mu biganiro bikomeye muri kiriya gihugu nka ‘Good Morning’.

Yanamushyize ku rundi rwego abasha kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wagize indirimbo yashyizwe ku rutonde rwa Billboard.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko n'ubwo hari abavuga ko akiri umwana, ariko ibikorwa bye byagaragaye kuri Billboard.

Ati "Ndumva nshaka gukomeza kuba umwana nkora utwo tuntu twihariye…Nanjye narabibonye kuri ya shene yabo [Ya 1:55 Am bavuga ko ari umwana], bagereranya, ariko njye nta kintu bimpinduraho, akazi ni akazi."

Muri uyu mwaka, uyu musore amaze gukora indirimbo eshatu z'abahanzi banyuranye ariko kandi yanagize uruhare mu gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Album ya Papa Cyangwe.

Kandi yumvikanisha ko mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024, afite indirimbo nyinshi ari gukoraho zirimo na Album ya Bruce Melodie 'iriho indirimbo nyinshi'.

Muri Werurwe 2024, yajyanye na Bruce Melodie ndetse na Kenny muri Kenya mu bikorwa byari bishamikiye ku kumurika ibihangano by’uyu muhanzi.

Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi. 

Mu Rwanda hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza ko afite ahazaza heza.

Atangira urugendo rwa ‘Production’ yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ‘‘Funga Macho’’ ya Bruce Melodie yakoze mu 2022. 

Yanakoze indirimbo ya Alyn Sano yitwa “Boo and Bae” aho yagize uruhare runini mu myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi “Addicted” ya Kenny Sol n’iya Calvin Mbanda yitwa “Joliki”.

Prince Kiiiz avuga ko afite intego yo ‘gushyira umusanzu ku ruganda rw’umuziki nyarwanda no guhindura imikorere imwe n'imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi, njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk'umwihariko wanjye.’

Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records nyuma y’umwaka wari ushize ari umukozi wayo 

Prince Kiiiz yatangaje ko avuye muri Country Records akoreyemo indirimbo 100

Prince Kiiiz yavuze ko yishimira igihe yari amaze akorana na Noopja, ariko ko igihe kigeze kugira ngo agire studio ye 


Ubutumwa bwa Kiiiz asezera muri Country Records

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND