Irasubiza Moïse Prince wamenye nka Prince Kiiiz, yatangaje ko yasezeye mu inzu itunganya umuziki ya Country Records nyuma y’umwaka n’ukwezi kumwe byari bishize ari umukozi uhoraho; aho yagize uruhare mu gukora indirimbo zakunzwe.
Uyu musore
wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yabwiye InyaRwanda ko ukwezi
kwari gushize amasezerano ye y’umwaka arangiye. Ariko ko atifuza gukomeza
gukorana na Country Records, kuko yamaze gushinga ‘Studio’ ye bwite.
Ni studio
avuga ko iri ku rwego rwiza, izagira uruhare mu kuvugurura umuziki w’u Rwanda,
kandi mu gihe kiri imbere azayimurikira Abanyarwanda n’abandi.
Yavuze ko
yahisemo gutangira kwikorera mu rwego rwo gukuza umwuga we. Ati “Ni byiza ko
nangira kugerageza ibintu byanjye. Gukorera abandi nabyo ni byiza ariko
kwikorera ntako bisa. Ntekereza ko ari studio izaba iri ku rwego rwiza, kandi
yamaze gutunganywa, hasigaye imirimo ya nyuma.”
Uyu musore
wakoze indirimbo nka ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy, yavuze ko
ashinguye ikirenge muri Country Records akoreyemo indirimbo 100, zirimo
indirimbo 40 zagiye hanze, yaba mu buryo bw’amajwi no mu buryo bw’amashusho.
Ati “Nizere
ko nagerageje gukora ibyo nasabwaga mu gihe cy’umwaka umwe. Imibare mfite ya
hafi mbona ko nakoreyemo indirimbo 40 zamaze gusohoka, ariko hari imishinga y’izindi
ndirimbo 60 zitarajya hanze, nazo zizakomeza gukorwa.”
Uyu musore
avuga ko afite Album z’abahanzi banyuranye, kandi hari n’indirimbo ebyiri
yakoranye na Bahati wo muri Kenya ubwo yari kumwe na Bruce Melodie.
Uyu musore
yagize izina rikomeye mu batunganya indirimbo mu Rwanda, nyuma y'uko arambitse
ikiganza ku ndirimbo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.
Yabaye ikimenyabose, nyuma y’uko Shaggy wamamaye ku Isi ahuje imbaraga na Bruce Melodie basubiramo iyi ndirimbo ‘When she’s around’, ndetse baje no kuyishyira mu rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kwagura imbago z’ayo.
Iyi
ndirimbo yatumye Bruce Melodie ataramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, ndetse agaragara mu biganiro bikomeye muri kiriya gihugu nka
‘Good Morning’.
Yanamushyize
ku rundi rwego abasha kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wagize indirimbo
yashyizwe ku rutonde rwa Billboard.
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko n'ubwo hari abavuga ko akiri
umwana, ariko ibikorwa bye byagaragaye kuri Billboard.
Ati
"Ndumva nshaka gukomeza kuba umwana nkora utwo tuntu twihariye…Nanjye
narabibonye kuri ya shene yabo [Ya 1:55 Am bavuga ko ari umwana], bagereranya,
ariko njye nta kintu bimpinduraho, akazi ni akazi."
Muri uyu
mwaka, uyu musore amaze gukora indirimbo eshatu z'abahanzi banyuranye ariko
kandi yanagize uruhare mu gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Album ya Papa
Cyangwe.
Kandi
yumvikanisha ko mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024, afite indirimbo nyinshi ari
gukoraho zirimo na Album ya Bruce Melodie 'iriho indirimbo nyinshi'.
Muri
Werurwe 2024, yajyanye na Bruce Melodie ndetse na Kenny muri Kenya mu bikorwa
byari bishamikiye ku kumurika ibihangano by’uyu muhanzi.
Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi.
Mu Rwanda
hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza
ko afite ahazaza heza.
Atangira urugendo rwa ‘Production’ yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ‘‘Funga Macho’’ ya Bruce Melodie yakoze mu 2022.
Yanakoze
indirimbo ya Alyn Sano yitwa “Boo and Bae” aho yagize uruhare runini mu
myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi “Addicted” ya Kenny Sol n’iya
Calvin Mbanda yitwa “Joliki”.
Prince
Kiiiz avuga ko afite intego yo ‘gushyira umusanzu ku ruganda rw’umuziki
nyarwanda no guhindura imikorere imwe n'imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo
ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi,
njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk'umwihariko wanjye.’
Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records nyuma y’umwaka wari ushize ari umukozi wayo
Prince
Kiiiz yatangaje ko avuye muri Country Records akoreyemo indirimbo 100
Prince Kiiiz yavuze ko yishimira igihe yari amaze akorana na Noopja, ariko ko igihe kigeze kugira ngo agire studio ye
Ubutumwa bwa Kiiiz asezera muri Country Records
TANGA IGITECYEREZO