RFL
Kigali

Ibyo gufungirwa muri Amerika, gufata abana ku ngufu! Eric Semuhungu yabivuye imuzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2024 11:50
1


Eric Semuhungu wabiciye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze 'bwa mbere' ku bihe yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko yagaruwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 1 Gicurasi 2024, kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga ‘Green Card’.



Yisunze imbuga nkoranyambaga ze zirimo Youtube, uyu musore [We yifata nk'umukobwa, ndetse yavugaga ko ari Shangazi] yagaragaye imbere ya Camera afite impapuro yifashishije atanga ubutumwa yashakaga kugeza ku bakunzi be bahangayikishijwe n'ubuzima bwe.

Yanyuzagamo agasoma, bitandukanye n'ibindi biganiro yagiye atanga mu bihe bitandukanye. N ikiganiro yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, mu gihe imvura yari nyinshi mu Mujyi wa Kigali. 

Uyu musore [Nako umkukobwa], yavuze ko kuva mu 2023, itangazamakuru ryamwibasiye, aho bamwe bagiye bamushinja kwica umugabo we, baramusebya mu buryo bukomeye.

Ati "Buriya njya mbareba nkababurira agaciro. Baransebya ngo Eric afata [ku ngufu] abana batujuje imyaka, ngo Eric bamukatiye imyaka, nkicara nkibaza niba ndi ikihebe ku buryo nta fatwa. Ni ukuri kw'Imana ibintu munsebya Imana izajya ibahana ni ukuri."

Muri iki kiganiro yanyuzagamo, agasuhuza bamwe mu bantu baziranye bari bakurikiye iki kiganiro. Akananyuzamo, akavuga ko ameze neza, afite ubuzima bwiza, yatoye agatege. Yasabaga abantu kumwoherereza amafaranga, akavuga ko ashaka kunywa 'Champagne', ariko kandi akarenzaho atagamije gusaba.

Yavuze ko yageze mu Rwanda mu buryo bw'ibanga, kuko atashakaga kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, ndetse ngo hari abanyamakuru bagiye bamusaba ibiganiro ariko aranga.

Semuhungu yavuze ko kuba icyamamare ari bibi cyane, kuko hari igihe cyashize atagaragara ku mbuga nkoranyambaga ze, bituma abantu benshi bibaza ku buzima bwe.

Yavuze ko mu 2020 havuzwe inkuru z'uko yitabye Imana kandi nawe zamugezeho, kandi ngo nyuma y'aho havuzwe ko yagiye kwibagisha bimwe mu bice by'umubiri kugirango agire imiterere myiza, ariko ngo siko byagenze. 

Semuhungu yavuze ko ari umunyarwanda wuzuye, wavukiye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda. Yavuze ko yagiye muri Amerika 'kuri Visa yo kurushinga n'mugabo wanjye'. Ati "Ntewe ishema ni uwo ndi we."

Yavuze ko amaze kunyura mu bihe bikomeye ku buryo agahinda gakabije 'Depression' kadashobora kumwibasira.

Semuhungu yavuze ko mu 2020 'ibyo yakoze yabihaniwe'. Yahakanye ko atigeze ahabwa amahitamo yo gufungirwa muri Amerika imyaka 25 cyangwa se gutaha mu Rwanda.

Ati "Iyo umuntu yicaye akavuga ngo bamuhaye amahitamo waba uri iki ku buryo urukiko ruguha amahitamo, ngo urashaka ko utaha cyangwa urashaka ko tugufunga imyaka 25 [...] Amerika ikaguha amahitamo ngo ese tugucyure iwanyu cyangwa tugufunge imyaka 25?"

Yavuze ko hari abantu bemeye ibyavugwaga. Ariko kandi ntiyiyumvisha ukuntu yari gufata ku ngufu umwana utujuje imyaka y'ubukure, hanyuma bakamureka agakomeza kubaho ubuzima busanzwe.

Semuhungu yavuze ko kuva tariki 3 Gicurasi 2023 kugeza tariki 3 Gicurasi 2024, yari mu rwego rushinzwe abinjira n'abasohoka (Immigration) muri Amerika. Yavuze ko yari amaze igihe ari muri 'Immigration' kubera ko yishe amategeko agenga 'Green Card' kandi ataramara imyaka itanu abari muri Amerika. Ati "Niko kuri kuriho."

Yavuze ko 'umugabo we' yitabye Imana hatarashira imyaka itanu babana, byari kumufasha' kubona 'Green Card' mu buryo bworoshye. Akimara kwitaba Imana umugabo we, yatangiye inzira zo gushakisha ibyangombwa byo kuba muri Amerika, ari nako atekereza kuba yagaruka mu Rwanda.

Ati "Ntakibazo mfitanye n'u Rwanda. Papa wanjye yarwaniye iki gihugu. Na gahunda za Rwanda Day zabaga natwaraga umugabo wanjye, nari naramukundikishije iki gihugu."

Ubwo yari muri 'Immigration' yabajijwe inshuro yaje mu Rwanda. Yavuze ko ubwa mbere aza mu Rwanda yahamaze amezi abiri, ku nshuro ya kabiri yahamaze ukwezi kumwe. Yaje mu Rwanda mu 2016 (Ukuboza 2016-Gashyantare 2017).   

Abajijwe niba hari ikibazo yigeze agira ubwo yari mu Rwanda, yavuze ko ntacyo. Abazwa niba yaba yarahohotewe na Leta cyangwa se umuturage ku giti cye, abarabihakana. 

Yabwiwe ko umugabo we yitabye Imana, kandi ko n'ubwo ari uryamana n'abahuje igitsina [Semuhungu] mu Rwanda nta tegeko ribihakana, bityo akwiye gusubira mu gihugu cye.

Yahakanye gufata ku ngufu abana bakiri bato, avuga ko iwe 'atari mu kigo kirera abana bato'. Yavuze ko ariwe wasabye gutaha mu Rwanda bitandukanye n'ibyavuzwe ko yirukanwe muri Amerika.

Avuga ko yiteguye gutanga ikirego ku bantu bose bamusebeje, ndetse n'ibinyamakuru byagiye bimuvugaho uko byishakiye.

Uyu musore [Nako umukobwa] yavuze ko atigeze yitaba urukiko n'umunsi umwe, bityo ibyavuzwe y'uko yashoboraga koherezwa muri Afurika y'Epfo cyangwa mu Rwanda atari byo.

Yavuze ko atigeze asangira inzoga n'abana bari munsi y'imyaka y'ubukure, kandi ko atigeze asindisha abantu agamije kuryamana n'abo.

Semuhungu yavuze ko yabayeho ubuzima bugoye, burimo no gucuruza ikarito i Nyabugogo, yizeye ko mu gihe ari mu Rwanda azabona ibikorwa byinshi byo gukora kuko 'ndakunzwe'.

 

Inkuru bifitanye isano: Icyo amategeko avuga kuri Dosiye ya Eric Semuhungu


Semuhungu yavuze ko mu 2022 yaguze imodoka y’igiciro kinini mu gihe atari azi aziko azagarurwa mu Rwanda


Semuhungu yavuze ko amashusho ‘y’urukozasoni’ ye yasakajwe mu 2020 bigizwemo uruhare n’abarimo umunyamideli Shaddyboo- Yavuze ko ubwo yitabaga urukiko yabajijwe ku mashusho yasakajwe na Shaddyboo ndetse na Cadette Igihozo

Eric Semuhungu yavuze ko yiteguye gutanga ikirego ku bantu bose bamusebeje
Semuhungu yahakanye gufata ku ngufu abana bari munsi y'imyaka y'ubukure, kandi ntiyigeze asindisha abasore
Semuhungu yavuze ko atigeze akatirwa gufungwa imyaka 25 muri Amerika, ahubwo yahisemo gutaha mu Rwanda kubera ibibazo byabonetse muri 'Green Card '
Semuhungu yavuze ko ubwo yari muri 'Immigration' yumvaga indirimbo z'abarimo Kenny Sol na Davis D, ariko ntiyakoreshaga imbuga nkoranyambaga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ERIC SEMUHUNGU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy 1 week ago
    Uteye iseseme wa kigoryi we





Inyarwanda BACKGROUND