RFL
Kigali

Waba uzi ko ujya usurwa na roho ziba mu isanzure? Menya icyo abahanga bavuga ku gukabya inzozi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/05/2020 14:33
0


Abahanga benshi bahora bakora ubushakashatsi ku bijyanye n’imvano ndetse n’ubusobanuro bw’inzozi gusa benshi ntabwo babivugaho rumwe. Ku rundi ruhande, ushobora kwibaza uti ese inzozi ziterwa n’iki? Inzozi se zaba zifite amahuriro n’ahazaza h'umuntu? Muri iyi nkuru urasobanukirwa byinshi.



Ese indoto z’umuntu zishobora kwerekana ahazaza? Iki ni ikibazo kibajijwe n’abantu benshi mu mateka y’isi. Bamwe bakeka ko ibi biterwa n’izindi mbaraga zitagaragara ziva ahatazwi, abemera bo bakavuga ko kureba ahazaza ari imbaraga zituruka mu ijuru.

Nyuma y’ibi, hatitawe ku myemerere iyo ari yo yose y’umuntu urota, hari ingero nyinshi aho indoto zabaye impamo mu buryo nyamara bitari byitezwe. Hari abashakashatsi benshi bagiye batangaza ko ukurikije imirimo ubwonko buba burimo igihe dusinziriye, ibi byasobanura neza rwose ubushobozi cyangwa ububasha bw’inzozi mu kureba ahazaza.

Inzozi nyinshi zagiye zerekana ibintu nyuma bikaba, hagiye hakekwa ko ari uguhurirana gusa kwabayeho. Urugero, rimwe na rimwe abantu barota impanuka z’imodoka, noneho hakabaho igihe umuntu arota iyo mpanuka mu ijoro ejo mu gitondo rwose akayibona; hari abatabyitaho bakavuga ko ari ibintu bisanzwe ntibanabitekerezeho cyane mu buryo bwo kwiha amahoro kuko baba bumva bibarenze intekerezo zabo.

Ese ni iki ubushakashatsi buvuga ku nzozi zikunda kuba impamo?

Hari inkuru nyinshi z’abantu bagiye bumvikana bavuga y’uko bagize inzozi mu buryo batazi nabo nyuma ibyo barose neza neza bakaza kubibona mu buzima busanzwe. Hari abantu bamwe barota ibintu bigeze gukeka ko bishobora kuba, ubwo bikavuga ko impamvu bakabije inzozi ari uko bari barabitekerejeho wenda bikaguma mu bwonko bwabo.

Hari n’abandi barota ibintu bishya batigeze batekereza mbere, nyuma byazaba impamo bikababera ihurizo yewe bikanabagira ho ingaruka zikomeye. Nyuma yo kurota ikintu runaka nko kwisanga watsinze cyangwa watsinzwe ikizamini, umunyeshuri hari igihe ahita atangira kwizera umusaruro mwiza cyangwa se mubi ikizamini kitaranagera.

Dukurikije uru rugero imyitwarire y’umunyeshuri ishobora guhita ihinduka: ashobora guhita yiga cyane cyangwa se gahoro nyuma yo kugira inzozi. Ibi bibaho kuko hari bamwe bafata inzozi nk’ingaruka y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Rimwe na rimwe rero hari igihe inzozi ziba impamo kandi nta ruhare ubuzima bwa mbere yo kurota bubigizemo. Hari n’ibihamya by'uko inzozi zishobora kuva mu byo umuntu abitse mu mutwe yanayobora cyangwa zikanava mu byo umuntu aba atabasha kuyobora (Unconscious). Ibi rero bivuze ko umuntu hari ibintu biba biri mu bwonko bwe ariko akaba atabizi akajya abona ibimenyetso byabyo mu nzozi noneho akabimenya ari uko zibaye impamo.

Kimwe mu buhamya buzwi cyane mu mateka ni igitabo kitwa Lucrecia the Dreamer: Prophecy, Cognitive Science, and the Spanish Inquisition. Mu kinyejana cya 16, itsinda ry’abihaye Imana bo muri Esipanye bakurikiranye umunsi ku wundi ibyavugwaga ko byaroswe n’umwana w’umukobwa utari uzi gusoma no kwandika w’aho nyine muri Esipanye akaba yarakabyaga inzozi ze hafi ijana ku ijana akaba yaritwaga Lucrecia de Leon.

Nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka, inzozi ze zerekanye ugutsindwa kw’igihugu cya Esipanye mu ntambara barwanaga n’Abongereza hatitawe ku bukaka ingabo za Esipanye zari zifite icyo gihe.

Nyuma rero y’uko Esipanye itsinzwe ku mugaragaro mu 1588 Lucrecia yamamaye nk’umuntu wakabije inzozi cyane kuko nta wizeraga ko u Bwongereza bwatsinda nyamara we akerekana ko buri munsi arota igihugu cye cyatsinzwe. Ibi ariko ntibyabujije ubuyobozi kumufunga bumushinja ubugambanyi no kudakunda igihugu cye.

                        

 Igitabo Lucrecia the Dreamer kirimo ubuhamya by’uwakabyaga inzozi bikabije muri Esipanye

Muri 2015 igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kifashishije ikigo kitwa Yougov mu gukora ubushakashatsi bwiswe Sleep and Dream Database, bukorewe ku bantu basaga 2,303 aho 1,304 bari abagore naho 999 bakaba abagabo bose bakaba bari abantu bakuze gusa. 

Kimwe mu bibazo byabazwaga ababukoreweho cyari ”Ese wigeze ugira inzozi zikwereka ko hari ikizakuba ho mu minsi iri imbere nyuma biza kuba koko?”. Iki gihe 30 ku ijana by’abagore na 19 ku ijana by’abagabo basubije yego.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko hari abantu bagira inzozi zikababwira iby’ahazaza ntibabimenye cyangwa ntibabyiteho hakaba n’abandi benshi bagiye berekana ko bibabaho bikanabatera ubwoba. Ibi bituma bamwe bajya kureba abaganga bashinzwe iby’indwara zo mu mutwe bakeka ko hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma. Gusa abenshi bagaragaje ko bakabya inzozi cyane ni abagore kurenza abagabo.

Ibitabo, Sinema n’ibindi byagiye byandikwa ku gukabya inzozi

Umwanditsi witwa J.W Dunne yanditse igitabo akita An Experiment with Time kirasomwa cyane ndetse kinabera icyitegererezo abandi banditsi benshi baba ab’inkuru zabayeho n’abizitarabayeho. Abandi banditsi bagiye bamenyekana mu bijyanye no kwandika kuri ibi harimo H. G. Wells, J. B. Priestley na Vladimir Nabokov. Hari n’abatangaza ko izi filime tujya tubona zirimo ubuhanga budasanzwe (science fiction) ziba zahereye ku bitekerezo abantu baba barose.

Nko mu 1956 umwanditsi Philip K Dick yakoze inkuru mbarankuru ngufi ayita The Minority Report ndetse muri uriya mwaka akaba yarananditse igitabo akita The World Jones Made hose hakaba hagiye hakubiyemo ubuhamya bw’ibyo we yarose bikaba n’ubuhamya bw’abantu yagiye aganiriza bakamubwira ko bakabije inzozi ndetse n’uko byagiye bibagendekera nyuma.

                 

Filime the Minory repport irimo ibijyanye no gukabya inzozi

Muri rusange ikizwi ni uko inzozi zifite akamaro kanini mu mikorere y’ubwonko bw’umuntu: zituma umuntu akura neza, zituma umubiri ukora imbaraga nshya zo kwirwanaho, inzozi kandi zituma abantu bashaka uburyo bwiza bitwara mu bibazo cyangwa amahirwe by’ahazaza.

Impamvu ni uko hari igihe umuntu arota agahita afata imyanzuro y’uko agomba kwitwara mu minsi izaza. Ikindi kandi ni uko buriya inzozi zitajya zijya kure y’ubuzima umuntu aba yarabayeho cyangwa ubwo aba agiye kubaho mu bihe biri imbere.

Iyo turebye rero inzozi mu buryo rusange biroroha kumenya impamvu abantu bakabya inzozi cyangwa se impamvu inzozi zishobora kutubwira iby'ahazaza. Mu buzima busanzwe ubwonko bw'umuntu buhora muri ibi igihe cyose: dutegura imishinga, turateganya, turitegura, ndetse tukanategura ibikorwa bigiye kuza mu minsi mike iri imbere byiganjemo ibiba bituraje ishinga.

Igihe turyamye rero, ubwonko bwacu bukomeza aka kazi mu ijoro ariko bukabikora nta bindi bintu byo mu isi yo hanze byivanzemo ndetse buba bwisanzuye bugatangira gushaka ibisubizo bya ”Ese nibigenda gutya hazakorwa iki?” bikaba rero nta kidasanzwe kirimo aho.

Nta gushidikanya ko ubushobozi abantu bifitemo bwo kwibaza no gutekereza ibizaza, bwahaye ikiremwamuntu ubundi bushobozi buhambaye bwo gushobora kurwana n’imihindagurikire y’iyi si dutuye mu gihe cy’imyaka myinshi cyane ishize. Iki rero akaba ari cyo kera bitaga ubuhanuzi, ari byo kuvuga ubushobozi bw’ubwenge bw’umuntu mu kureba iby’ahazaza haba mu buzima busanzwe cyangwa se mu nzozi.

Umuganga w’indwara zo mu mutwe w’umusuwisi witwa Curl Jung we yatangaje ko buriya inzozi ari ibyo tunyuramo buri munsi ndetse n’uburambe dufite mu bintu runaka byihuriza hamwe, bikaba byakwerekana ikintu gishobora kuba ku hazaza h’umuntu mu buryo kamere twe tudategeka. Iki gitekerezo kikaba cyarazanywe bwa mbere n’umunyabwenge w’umugiriki witwaga Aristotle.

Umuganga w’umusuwisi Curl Jung wakoze ubushakashatsi ku mpamvu inzozi ziba impamo

Ikindi cyavumbuwe ni uko hashobora kuba hari ubundi bushobozi cyangwa se imbaraga zihambaye ubwonko bw’umuntu bufite mu gushobora kureba iby’ejo. Hari n’abandi bashakashatsi bemeza ko bamwe muri twe igihe turota ubwonko bwacu bujya mu ntekerezo zidasanzwe (Metaphysical realities), cyangwa se tukaba tujya dusurwa n’ibiremwa by’umwuka bikadusangiza ku bumenyi bw’ibintu bizaba.

Src: neurologytimes.com &powerofpositivity.com

Umwanditsi: Dusabimana Soter- InyaRwanda.com                         






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND