RURA
Kigali

Uburyo kumva abandi bigukiza kandi bikaguhindura

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:3/04/2025 15:35
0


Muri iyi si yihuta aho benshi bahugiye mu buzima bwabo bwite, biroroshye kwisanga wibereye mu bitekerezo byawe, utitaye ku byiyumvo n’ubuzima bw’abandi.



Nyamara, kwinjira mu isi y’abandi no kubumva si igikorwa gisanzwe gusa ahubwo ni urugendo rwo kwikiza, gukira ibikomere, no kugira ubuzima bwiza mu mibanire.

Kugabanya umuhangayiko no kwikiza ibitutumba mu mutwe: Iyo witandukanyije n’ibitekerezo bikugose, ugafata umwanya wo kumva abandi, ubwonko bwawe buraruhuka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumva ibyiyumvo by’abandi bigabanya stress kandi bigafasha mu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Kongera ubwiyunge mu mibanire: Abantu benshi bakunda kwitabwaho no kumvwa. Iyo wita ku byo bavuga, bituma ubaka umubano ukomeye, wuzuye icyizere n’ubwubahane. Ibi bigira ingaruka nziza ku mibanire yawe n’abo mubana umunsi ku wundi.

Kugira icyizere cyinshi: Iyo ufashe umwanya wo gufasha abandi no kumva ibibazo byabo, bituma nawe wumva ko ugira umumaro, bikongera icyizere cyawe.

Kugira ubumenyi bwimbitse ku bandu: Kumva abandi bituma ubona isi mu ndorerwamo itandukanye, bikagufasha gusobanukirwa n'ubuzima bwabo n’ukuntu babayeho. Ibi bikurinda guca imanza zidafite ishingiro.

Uburyo wakwitoza kumva abandi neza

Jya wumva neza ibyo abandi bavuga: Ntugakomeze kwitekerezaho igihe cyose. Niba umuntu akuganiriza, wumve witonze, utamuvugiramo kandi umugaragarize ko wita ku byo avuga.

Gerageza kureba Isi mu maso yabo: Tekereza uko wiyumva iyo uba uri mu mwanya wabo. Ibi bizagufasha gusobanukirwa neza ibyiyumvo byabo no kubaha ibitekerezo byabo.

Kubaza ibibazo bifunguye: Aho kubaza ibibazo bifite ibisubizo bigufi nka "Yego" cyangwa "Oya", jya usaba ibisobanuro birambuye, bituma muganira neza kandi ukamenya byinshi ku muntu.

Kwitegereza ibimenyetso bitavugwa: Amagambo si yo yonyine agaragaza uko umuntu ameze. Jya witonda usome imvugo y’umubiri, ibimenyetso by’amaso, n’ijwi kugira ngo usobanukirwe neza ibyiyumvo byabo.

Fata umwanya wo kwita ku bandi: Mu buzima bwa buri munsi, dufite imirimo myinshi idufata. Ariko, kwita ku bandi ntibisaba ibintu byinshi; ni ukugira umuco wo kubaha umwanya wo kubumva no kubitaho.

Kwitoza kumva abandi no kwinjira mu buzima bwabo ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagufasha kugira ubuzima bwiza, ubworoherane n’abandi, ndetse no kwiteza imbere nk’umuntu. 

Uko ugenda witoza kumva abandi, ni ko ugenda uba umuntu ushoboye kumenya ibyiyumvo by’abandi, ugakira ibyakubabaje, ndetse ugakomeza kwagura umwuka w’ubumuntu n’ubuvandimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND