RFL
Kigali

Umunyarwenya Dr Ofweneke uherutse i Kigali yahishuye uko nyina yamutaye hashize icyumweru kimwe amwibarutse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2020 12:15
0


Umunyarwenya Sande Bush uzwi nka Dr Ofweneke, uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, yahishuye ko nyina yamutaye hashize icyumweru kimwe amwibarutse.



Yabitangaje mu kiganiro ‘Churchill Show’ yagiranye n’umunyarwenya mugenzi we Daniel Ndambuki mu minsi ishize.

Ofweneke yavukiye mu bitaro bya Pumwani Maternity Hospital mu 1991 kuri se David Sande na nyina Jennifer Atieno.  

Ofweneke uherutse i Kigali mu gitaramo cya ‘Seka Live’ cyabaye mu Ugushyingo 2019, yavuze ko nyuma y’icyumweru kimwe nyina amubyaye yamutaye bitewe n’uko atari abanye neza na Se.

Uyu munyarwenya yavuganye agahinda, avuga ko iyo asubije amaso inyuma akibuka ubuzima yari abayemo we n’umuryango ashenguka.

Yavuze ko yakuriye mu cyaro baba mu nzu y’icyumba kimwe gifatanye n’igikoni.

Nta mafaranga bari bafite ku buryo umunsi nyina yamubyaraga yari ku gitanda kimwe n’undi mugore mu bitaro bya Pumwani.

Dr Ofweneke umaze kugira izina mu batera urwenya mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko nyina akiri mu bitaro yamennye(kumena) teremosi y’abandi bamugira ingwate (Dr Ofweneke) bamurekura ari uko nyina yishyuye iyi teremusi.

Yavuze ko Se yakundaga kujya kunywa inzoga mu gace ka Mathare mbere y’uko ataha mu rugo.

 

Ngo ari aho, abaturanyi bamubwiye ko umugore we yataye umwana we (Dr Ofweneke) yari amaze icyumweru yibarutse.

Ati “Muri ako kanya Papa yahise ava aho agaruka mu rugo asanga abaturanyi bari kunyitaho nyuma y’uko Mama yari ansize kuri esikariye.”

Yavuze ko kuva ubwo Se yaretse kunywa inzoga atangira inshingano zo kwita ku ruhinja yari asigiwe. 

Ofweneke yavuze ko yubaha kandi agakunda se kuko yamwitayeho mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Papa ndamwubaha kuko yanyitayeho mu buryo bukomeye. Ntibyari bimworoheye, ariko kwihangana kwe gutuma mukunda kurushaho,”

Uyu munyarwenya yavuze ko yaje guhura na nyina agejeje imyaka itatu y’amavuko.

Avuga ko ariwe wagize uruhare kugira ngo yongere kubonana na nyina wari umukozi mu nganda zikora imyenda.

Dr Ofweneke yakuriye mu Burengerazuba w’Umujyi wa Nairobi. Amashuri abanza yize kuri Nabongo, Malava na Ikonyero ayisumbuye yiga mu Mujyi wa Nairobi na Mwea.

Yivuga nk’umugabo ucishije bugufi mu Isi ariko kandi ‘uteza urusaku’.

Byamufashe igihe kinini kugira ngo yemeze abafana ko ari umunya-Kenya kuko benshi bavuga ko afite inkomoko muri Nigeria.

Mu mwaka wa 2012 yabwiye ikinyamakuru The Standardmedia ko atigeze amenya inkomoko y’izina rye, Dr Ofweneke. 

Yavuze ko akiri umwana yakundaga gutera urwenya mu isanteri bamubaza izina atararivuga bakamubwira ko asa na Dr Ofweneke.

Umunya-Kenya Dr Ofweneke yavuze ko nyina yamutanye se hashize icyumweru kimwe amwibarutse

Umunyarwenya Dr Ofweneke aheruka i Kigali mu gitaramo cy'urwenya cya Seka Live cyabereye muri Kigali Marriott Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND