Franco Kabano Ntarindwa yagaragaje ko abahanzi bacyumva ko bakoresha abakobwa mu ndirimbo ku mafaranga macye bityo bikaba bigoye kuba abanyamideli afite batigisa Paris, New York na London mu mideli bakorana n’abahanzi nyarwanda, atanga urugero kuri Mugisha Benjamin [The Ben] na Christine Munezero.
Uyu munsi niba hari uruganda rwamaze gushinga imizi kandi
rumaze gutumbagira mu buryo bugaragara ni urw’imideli mu ruhando mpuzamahanga.
Kugeza ubu usanga abanyarwandakazi bifashishwa mu
birori bikomeye by’imideli nka Paris, New York, London Fashion Week kandi
bakitabazwa mu kwamamaza imyambaro ya za kompanyi zikomeye mu mideli nka Dior.
Ibi byose biba byishyura amafaranga afatika atuma babasha
kuba bakubaka inzu, bagafasha imiryango yabo mu buryo bufatika, birumvikana ko banakomeza guteza imbere igihugu.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Franco Kabano umaze gushinga imizi mu kumurika imideli cyane cyane binyuze muri Webest Model, yagarutse ku mbogamizi zugarije imyidagaduro nyarwanda.
Yavuze ko bikigoye kuba aba bakobwa bagaragara cyane mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, bakorana n’ibyamamare mpuzamahanga nka Rihanna, Kanye West na Kim Kardashian.
Kuri iyi ngingo Franco Kabano yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda batari
bagera ku rwego rwo gushora amafaranga afatika ku mashusho y’indirimbo bakora.
Yatanze urugero kuri The Ben, ati: ”Byava mu mikoranire no
guha agaciro umuntu niba nzi ko The Ben kumukoresha ari Miliyoni 50Frw, uyu
munsi Christine Munezero ashobora kujya gukorera Polo ugasanga wenda imwishyuye
ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 15 by’amadorali.”
Akomeza agira ati: ”Wowe muhanzi ukaba
wumva ushaka gukoresha Christine Munezero wenda ku bihumbi 50Frw, icyo kintu
ntabwo gishoboka.”
Iyi ngingo yo kuba abahanzi batangira kujya bakorana
n’aba bakobwa yaba mu mashusho y’indirimbo zabo no ku kwamamaza, avuga ko bizava
mu guhindura imyumvire bakanahesha agaciro abakobwa bakoresha babishyura neza.
Ku rundi ruhande avuga ko hagize umwegera bakabiganiraho, yabaza bamwe mu bo afite bamaze gushinga imizi akumva niba hari uwakwemera
ibihumbi 5 by’amadorali agategerwa indege akanahabwa ibindi byose birimo itike
n'aho kuba akaza agakora.
Franco Kabano ashingira ku kuba amashusho
y’indirimbo z’aba bahanzi uretse kuba zibinjiriza binyuze ku mbuga
zicururizwaho umuziki, ariko uko uyikoze ari nziza ni byo biguhesha ibiraka ndetse bishobora no kuba byageza ku gitaramo kimwe kuba umuhanzi yakishyurwa ibihumbi
100 by’amadorali igihe atumiwe.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FANCO KABANO
TANGA IGITECYEREZO