Christopher Muneza yagarutse ku mvano y’indirimbo "Vole" yamaze gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, avuga ko atariyo we yashakaga gushyira hanze mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize
hanze indirimbo nshya yise ‘Vole’. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko
birangira iyi ariyo abanje.
Aragira ati: ”Mfite home studio, Element
yarahageze asanga hari utuntu natangiye kuyikoraho, yari kumwe n’umucuti wanjye
Sean Brizz barambwira bati byaba byiza tuyikoze byihuse.”
Hano yumvikanishaga ko cyari igitekerezo we atari afiteho
gahunda y'ako kanya, nyamara Element na mugenzi we bayumvise barayikunda birangira bateguye kuyikoraho.
Avuga ko amajwi yayo bayakoze mu gihe cy’umunsi umwe, amashusho yayo akaba yarakozwe na Chretien
murumuna wa Christopher usanzwe amufasha ku ndirimbo zitandukanye.
Christopher yatangaje ko amashusho yayo yakozwe hibazwe ku muco w’imideli, ubuvanganzo n’umuco.
Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y’ibitaramo afite muri Canada anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y’imyaka igera ku 10.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER
TANGA IGITECYEREZO