Muri uku kwezi kwa Mata 2024, abahanzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana bakoze mu nganzo bashyira hanze ibihangano ahanini byamuhurizaga imitima y’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho abasaga Miliyoni bishwe amahanga arebera.
Abahanzi Nyarwanda b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana ntibigeze bahwema gushyira hanze ibihangano bihumuriza bikanakomeza
abanyarwanda n’abakristo by’umwihariko muri uku kwezi kubumbatiye amateka
ashaririye y’u Rwanda n’abanyarwanda.
Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri uku kwezi,
InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 zahize izindi:
1. Asama
Ndakuzuza – Chryso Ndasingwa
Umuramyi uri mu bakomeje kwigaragaza neza, yatangiye ukwezi kwa Mata ahumuriza imitima y'abantu, abibutsa ko Imana ariyo ibeshaho abayo n'aho baba babona bigoye cyane.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,
umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize
hanze indi ndirimbo nshya "Inkomoko" yakoreye i Nyamirambo.
Uyu muhanzi kandi, afite igitaramo gikomeye yise ‘Wahozeho Live
Concert’ azakorera muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024. Azaba ari kumwe na Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Josh Ishimwe, Azaph Music International na Himbaza Club.
2. Respect
– Tonzi
Umuramyi Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho
y'indirimbo 'Repect' yitiriye album ye ya cyenda aherutse kumurika, akaba ari
amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. Mu ijoro ryo ku wa 26 Mata
kandi nabwo yashyize hanze andi mashusho y'indirimbo "Asifiwe".
3. Agakiza/Umuragwa
by Jado Sinza
Umuramyi Jado Sinza uherutse gukora igitaramo
cy'amateka cya 'Redemption Live Concert' agafatiramo amashusho y'indirimbo
zinyuranye, yinjiye muri Mata ashyira ahagaragara imwe muri izo ndirimbo yise
'Agakiza,' igaruka cyane ku gisobanuro cya Pasika.
4. Ntjy’Uhinduka
– Prosper Nkomezi
Umwe mu bahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza
Imana, Prosper Nkomezi nawe yahamije ubudahangarwa bw'Imana buhoraho iteka ryose
mu ndirimbo yise 'Ntujy'uhinduka.'
5. Nta
rindi zina – Nice Ndatabaye
Umuramyi Nice Ndatabaye watangiranye uyu mwaka
imbaduko idasanzwe, yashyize hanze indirimbo yise 'Nta rindi zina,' ikaba
ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo ritari
irya Yesu.
6. Ndakomeye
– Gabby Kamanzi
Nyuma y'igihe kirenga umwaka wose adashyira hanze
indirimbo, Gabby Kamanzi yagarukanye indirimbo yise 'Ndakomeye' yasubijemo
benshi ibyiringiro muri uku kwezi.
7. Ni Heri Kuona Ndugu – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist
Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bafatanije na Merci
Pianist muri uku kwezi, bashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo bashyize mu
rurimi rw'Igiswahili bayita 'Ni Heri Kuona Ndugu,' ikaba itanga ibyiringiro ku
bizeye Kristo ko bazahura na Kristo.
8. Ihema
ryo Gushima – Senga B
Umuhanzi Senga B ukorera umurimo w’Imana muri Canada
nawe muri uku kwezi kwa Mata yazirikanye abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana
ashyira hanze ‘Ihema ryo Gushima.’
9. Jina
Hilo – Christophe Ndayishimiye
Umuramyi Christophe Ndayishimiye yashyize hanze
indirimbo ikoze mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Jina Hilo,' ishimangira ko izina
rya Yesu ari izina ritanga ubuzima.
10. Urufatiro
– Alicia & Germaine
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana
b'abakobwa bakiri bato babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba ari
imapano nshya umuziki wa Gospel Nyarwanda wungutse.
Aba bana bavukana, muri uku kwezi bashyize hanze
indirimbo bise 'Urufatiro,' bandikiwe na Se ubabyara.
TANGA IGITECYEREZO