RFL
Kigali

Inkomoko y’amazina y’imwe mu mirwa mikuru y’ibihugu (Capital Cities) byo muri Afurika

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:23/04/2020 11:08
2


Afurika ifite amateka yihariye bisobanura ko umugabane ari ihuriro ry’ibitekerezo, umuco, indimi, indangamuntu n'inzira z'ubuzima byakozwe mu buryo bw’ubucakara, ubukoloni n’ibindi byose. Hariho ibintu byinshi bigenderwaho mu guhitamo umurwa mukuru, bikaba umwihariko muri Afurika kubera amateka mabi yaranze Afrika.



Muri iyi nkuru tugiye kubabwira imwe mu mirwa mikuru y’ibihugu by’Afurika ndetse n’amateka yihishe inyuma y’ishingwa ryayo.

10. Accra

Accra ni ijambo rituruka ku ijambo Nkran risobanura itsinda ry’ibimonyo mu kirimi gakondo cyo muri Ghana kitwa Akan, bishingiye ku migina myinshi yabarizwaga muri aka gace. Kubera ko byagoraga abantu kuvuga Nkran byaje guhinduka bakajya bivugira Accra izina rifata guhera ubwo.

Ariko Accra yashinzwe ahagana mu kinyejana cya 15 kandi igirira akamaro abacuruzi b'Abongereza nyuma n’abakoloni. Yabaye icyicaro cya guverinoma iyo ari yo yose muri Ghana (icyahoze kitwa Gold Coast) kuva mu 1877.

9. Addis Ababa/Addis Abeba

Addis Ababa ni umurwa mukuru w’igihugu cya Ethiopia. Nubwo agace kaje kwitwa Addis Ababa kari kamaze kugira akamaro gakomeye mu bwami bwa Etiyopiya kuva mu kinyejana cya 15, “Addis Abeba” yashinzwe mu kinyejana cya 19.

Umwami w'abami Menelik wa II n'umugore we Taytu Betul baremye umujyi kugira ngo kibe icyicaro gikuru cy’Ubwami bwabo. Izina ry'umujyi risobanura “Indabyo nshya” mu rurimi rw'iki Amharic.

8. Abuja

Abuja ni umurwa mukuru w’igihugu cya Nigeria, ni izina ryafashwe mu ntangiriro y'ikinyejana cya 20 riva mu mujyi muto ubu uri mu gace gakomeye ka Abuja. Abuja yatoranyijwe kuba umurwa mukuru wa Nigeria mu 1976.

Bitandukanye n'indi mijyi itari micye kuri uru rutonde, Abuja nta mateka yihariye ifite mbere yo kwigenga kwa Nigeria. Kuzamuka k'uyu mujyi kwatumye ishoramari rya Nigeria rizamuka ku rugero rwo hejuru mu myaka ya 1976, biza gutuma mu 1991 umurwa mukuru uvanwa i Lagos ujyanwa Abuja.

7. Rabat

Ijambo Rabat ryakomotse ku cyarabu ribat bisobanura “Ibirindiro by’umutamenwa”. Kubaka urukuta rw’ubwirinzi ruzatuma rabat igira ubudasa mu kwirinda ibitero biyigabweho byatangiye mu 1150 na Abdel Mu'min wayoboraga ishyaka ndetse n’ubwami bwitwaAlmohad Caliphate ryari rishingiye ku mahame ya Kisilamu.

Rabat yahoze ari umujyi w’umwihariko kuri Morocco, usibye igihe gito umujyi w’ubuyobozi bw’igihugu wajyanwaga i Fes. Ariko ibi byahinduwe mu 1912 kandi Rabat yabaye umurwa mukuru wa Morocco kuva icyo gihe kugeza ubu.

6. Pretoria

Pretoria, umurwa mukuru w’Inteko Ishinga amategeko ya Afurika y'Epfo, washinzwe mu 1855 na Marthinus Pretorius, umwe mu bayobozi b’imitwe ya Afrikaner yagize uruhare mu cyiswe Great Trek (Great Trek yari umuryango w’abakoloni bavuga ururimi rw'Igiholandi baje mu Majyepfo ya Afurika y'Epfo bashaka ubutaka bwo gushingaho igihugu cyabo, batitaye ku butegetsi bw'Abongereza).

Pretorius yise umujyi, izina ry'umuryango we hamwe no guha icyubahiro se, Andries Pretorius. Nyuma y’imyaka 165, Pretoria yateguwe kuba umurwa mukuru wa Guverinoma y’Afurika y'Epfo.

5. Nairobi

Amateka y’intangiriro y’umujyi wa kijyambere wa Nairobi ahera mu myaka y'1890 ubwo Abongereza bahisemo gukora igishushanyo mbonera cy’umujyi muto wari ufite gare nto ya Gariyamoshi.Nairobi isobanura "Amazi akonje cyangwa atuje" mu rurimi gakondo rwa Maasai. Intambara ya mbere y’Isi irangiye umurwa mukuru wa Kenya watangiye kwerekana ibimenyetso ko uzaba umujyi ukomeye nk'uko umeze ubu, bitewe n’iterambere wagaragazaga icyo gihe.

4. Nouakchott

Umurwa mukuru wa Mauritania ni umwe mu mijyi minini mu gihugu. Yashinzwe na Berbers mu myaka irenga 300 ishize nk'umudugudu muto wo kuroba.Nouakchott yakuwe mu rurimi rw’iki Berber rivuga Nawākšūṭ bisobanura “Ahantu h’umuyaga”, nko mu Rwanda twari kuhita i Nyamiyaga. Nk'umurwa mukuru wa kijyambere, kubaka agace tuzi ubu byatangiye mu 1958 igihe Mauritania yashakaga umurwa mukuru mbere y’ubwigenge mu 1960.

3. Dakar

Dakar ni umurwa mukuru w’igihugu cya Senegali muri Afurika y’Iburengerazuba. Uyu mujyi washinzwe mu 1795 n’abaturage bo mu bwoko bwa Lebou bawita Ndakaaru.Abafaransa ni bo bangije izina ry'umwimerere ry'umujyi igihe batangiraga gukoresha ako gace nk'ikigo cya gisirikare mu 1857 kubera ko kuvuga Ndakaaru byabagoraga bakavuga Dakar, bizak urangira wiswe Dakar. Nyuma y'igihe, Dakar yagize akamaro nk'umujyi ukunzwe cyane wo guturamo ndetse n'ubucuruzi by'abanyamahanga.

2. N’Djamena

N’Djamen ni umurwa mukuru wa Tchad bisobanura “Ahantu ho kuruhukira”. Agace kitwa N'Djamena kahoze kitwa Fort Lamy, kashinzwe n’Abafaransa mu myaka 120 ishize.Fort Lamy yari umujyi w’ubucuruzi n’umujyi w’ubutegetsi ku bakoloni b'Abafaransa. Ariko mu 1973, izina ry'umujyi ryahinduwe N'Djamena. Uwahoze ari Perezida Francois Tombalbaye yakuye iryo zina mu mudugudu muto wari hafi aho.

1. Cairo

Cairo ikomoka ku ijambo ry’Icyarabu Al-Qahirah bisobanura “Uwatsinze cyangwa uwigaruriye ahandi”. Ariko iryo zina rikomoka kandi ku cyarabu kivuga ku mubumbe wa Mars an-Najm al-Qāhir “Inyenyeri Yatsinze”.Ikimenyetso cy’inyenyeri hano kandi kigereranywa n’Uwashinze Umujyi, Fatimid caliph Al-Mui'zz. Ukuza kwe kwatumye abona intsinzi mu by'umutekano mu kinyejana cya 9.

Src:face2faceafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bruce mebaldo kapera3 years ago
    Bujumbura na kigali nayo byavuye he?
  • HAKIZIMANA Elia5 months ago
    IZINA KIGALI RIGAKOMOKAHE? KANDI URWANDA N'UBURUNDI BY'ARI IGIHUGUCYIMWE?





Inyarwanda BACKGROUND