Kigali

RDF yungutse abasirakere bashya 531 bo mu mutwe udasanzwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/01/2025 22:52
0


Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya 531 bo mu mutwe udasanzwe (SOF) nyuma yo gusoza amezi 11 y’imyitozo njyarugamba yihariye baherewe mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, ukaba wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

 Abasoje amasomo muri iki cyiciro barimo abofisiye 46 n’abandi 485 bafite amapeti atandukanye.

Gen. Muganga yashimiye aba basirikare bashya basoje iyo myitozo yihariye kandi ihambaye bahawe mu gihe cy’amezi 11 bamaze bitoza,yerekana ko bagaragaje ukwihangana no kwiyemeza kutajegajega mu guharanira kugera ku ntego yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda. 

Yagaragaje ko ubumenyi bahawe buzazamura imikorere yabo , abasaba gushyira imbere imyitwarire myiza nk'indangagaciro zikomeye mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Yagize ati: “Mugomba kwimakaza morali n’ubuhanga mwagaragaje ubwo mwatwerekaha ibyo mwize aho muzahamagarwa hose mu kurinda uusugire bw’igihugu cyacu. Muhore mwitwguye kujya mu butumwa ubwo ari bwo bwose nk’abasirokare bo mu mutwe udasanzwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu babanye n’abasoje amasomo yabo, uburyo batigeze bateshuka ku kongerera ubushobozi abatojwe ngo bavemo abasirikare b’abahanga biteguye gukora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare. 

Muri ibyo birori byo gusoza amasomo, abasirikare bahize abandi bahembewe intambwe bateye barimo Capt Sam Muzayirwa wahembwe nk’uwahize abandi bose. 

Lt Moise Butati Gakwandi yahembwe ku mwanya wa kabiri mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yahembwe ku mwanya wa gatatu. 

Mu mezi 11 y’amasomo ya gisirikare yihariye, abahuguwe bahawe ubumenyi bugezweho mu birebana n’intambara ahanini bukenerwa mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe. 

Ubumenyi bahawe burimo kurashisha imbunda nto n’inini, imirwano ikoresha umubiri, kwambuka imigezi n’amazi, gusoma amakarita, gukora ubutasi, gutegura urugamba, ibikorwa byo mu misozi no mu bikombe ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwo ku rwego ruhanitse. 

Ubu bumenyi bugamije gutegurira Ingabo za RDF kuba zifite ubushobozi budashidikanywaho bwo kurinda ubutaka n’ubusugire bw’u Rwanda.

RDF yungutse abasirakere bashya 531 bo mu mutwe udasanzwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND