RFL
Kigali

Coronavirus: Muri Amerika abanyeshuli ba kaminuza bashobora kuzasubira kwiga mu 2021

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/04/2020 9:23
0


Kaminuza hafi ya zose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye guteganya ko abanyehsuli bazagaruka ku mashuli mu 2021. Iyi nkuru yatangiye gutangazwa na zimwe muri kaminuza zo muri Amerika zivuga ko iki gihembye zitakirangije ndetse ko bafite n'impugenge z'uko bishobora kuzageza umwaka utaha.



Icyorezo cya covid-19 cyahagaritse ibikorwa byose bigira n'ingaruka ku kiremwa muntu aho umuntu adashobora guhura na mugenzi we mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo. Mu bikorwa by’ingenzi byahagaze harimo amashuli ndetse n’ubucuruzi.

Magingo aya, hari ibikorwa byitezweho ko bizafungurwa vuba, gusa ku ruhande rw'amashuli nta nkuru ivuga ibi kabone no mu gihugu cy’u Bushinwa aho ibikorwa byose byasubiye mu buryo ntabwo amashuli yari yafungurwa. Ubu uburyo buri gukoreshwa henshi ni ubwo kwigira kuri murandasi (internet), gusa mu bihugu binshi biragoye cyane.

Ubwo icyorezo cyateraga Amerika, hafi ya za kaminuza zose zahise zifunga mu maguru mashya, gusa inkuru ihari ubu, ni uko inyinshi muri zo zamaze gutakaza icyizere cyo gusubiza abanyeshuli bazo ku mashuli muri uyu mwaka.

Kaminuza yabimburiye izindi mu gutekereza ko izi kaminuza zishobora kuzagarura abanyeshuli ku bigo mu mu gihembye cy’umuhindo (fall) mu 2020 ni kaminuza ya Boston.

Itangazo ryatanzwe n’umuyobozi w'iyi kaminuza bwana Robert A. Brown ryagiraga riti” Ubu ibikorwa byose byari biteganyijwe muri iki gihe cy'itumba ndetse n’impenshyi twasanze bitazakorwa ariko hari icyizere ko igihembye cy’umuhingo abanyeshuli bashobora kuzagaruka ku Ishuli”.

Umuhindo ubusanzwe ni igihe kiva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza ari byo mu rurimi rw’amahanga kizwi nka “Fall”. Gusa nubwo uyu muyobozi atangaza ibi, biravugagwa ko mu gihe covid-19 yaba ikomeje kwibasira iki gihugu, hafi hashoboka abanyeshuli bazasubira kwiga ari muri Mutarama 2021 nk'uko ibinyamakuru byinshi byo muri iki gihugu bitahwemye kubitangaza.  

Nicole Somerstein umunyeshuli wigaga muri Boston University waganiriye n’ikinyamakuru cya CNN, yateganyaga kurangiza kwiga kaminuza muri Gicurasi 2021. Ubwo yavugana na CNN yagaragaje amarangamutima mu gahinda kenshi nyuma yo kumva iki cyemezo cya kaminuza yigamo cyo gusubukura amashuli mu 2021. Yagize ati”Ntabwo byumvikana ndetse ntibinasobanutse gusa buriya kaminuza irajwe ishinga n’ubuzima bwacu, gusa nanone bakagombye kureba impande zose”.

Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya Harvard ”Lawrence S. Bacow” yavuze ko bo nta kintu cyo gutangaza bafite, gusa biteguye guhangana n’iyi virus. Yavuze ko bazakomeza gufunga kugeza igihe iyi virus izaba imaze gucogora.

Kaminuza ya Oregon magingo aya, amasomo y’igihembwe cy’impeshyi (Summer) ndetse n’umuhindo (Fall) bamaze kuyashyira kuri murandasi kugira ngo abanyeshuli bazabashe kuyashyikira mu gihe bazaba bataragaruka kwiga.

Umuvugizi wa kaminuza ya Ohio State University Steve Clark ubwo yaganiraga na The Oregonian yavuze ko ubu ibikorwa birebana n’ishuli ndetse no kugaruka kw’abanyeshuli muri iyi impeshyi (Summer) ntabihari ahubwo ko biteguye kugarura abanyeshuli nibura mu muhindo (Fall). Igihari ni uko abanyeshuli baba bakoresha ikoranabuhanga mu kwiga mu gihe Isi yose iri kureba aho iki cyorezo cyerekeza.  

Kaminuza ya Arizona mu itangazo yanyujije ku kinyamakuru cyayo ”Arizona Daily Star” ryagiraga riti ”Dufite icyizere cy’uko igihembwe cy’umuhindo kizagera abanyeshuli baragarutse kwiga gusa ubu icyo dushyize imbere ni ubuzima, tuzajya dufata imyanzuro bitewe n'uko tuzajya tuba tubona ibintu biri kugenda”.

Izi kaminuza ni zo zagiye zitangaza ibi gusa hari n'izindi zatangaje byinshi ariko mu bigaragara nyinshi muri zo nta cyizere zifite cyo kongera kwiga imbonankubone (mwarimu ari kumwe n’umunyeshuli) muri uyu mwaka wa 2020. Izi ngingo ni zo zagiye zituma benshi mu bakurikira ibiri kuba ndetse n'ibira kuvugwa ku ifungurwa ry'amashuli muri Amerika bavuga ko bishobora kuba mu kwa mbere mu 2021.

Src: CNN, wgntv.com, bu.edu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND