Umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem yamaze gutera intambwe yo kwitwa sogokuru nyuma y’uko umukobwa we atangaje ko yibarutse imfura ye.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze byumwihariko Instagram, Hailie Jade, umuobwa wa Eminem,
yatangaje ko yibarutse imfura ye yiswe Elliott Marshall McClintock.
Mu Kwakira 2024, Eminem yasohoye amashusho y’indirimbo ye yitwa Temporary, irimo
ayo yakubiyemo uduce tw’ayo mu rugo yafashe kera ari kumwe
n’umukobwa we.
Mu
mpera y’aya mashusho, niho Hailie Jade ahite abwira se ko yitegura kwibaruka
imfura ye akaba n’umwuzukuru wa mbere wa Se Eminem.
Hailie
Jade washakanye na Evan McClintock mu mwaka ushize akaba ari nawe babyaranye
imfura, batangaje ko umwana wabo yujuje ibyumweru bitatu avutse dore ko
bibarutse mu kwezi kwa Gatatu ariko ntibahite babitangaza.
Aba
bombi bahuriye muri Kaminuza ya Michigan State mu 2016, Hailie yiga Psychology
naho Evan yiga Economics hanyuma mu mwaka wa 2023 uyu musore amwambika impeta y’urudashira
hanyuma mu kwezi kwa Gatanu 2024 bahita bakora ubukwe.
Umwuzukuru wa Eminem yavutse ku wa 14 Werurwe 2025 ariko bitangazwa ku wa 04 Mata 2025
Reba amashusho y'indirimbo 'Temporary' Eminem yaoze agaragaza ko umukobwa we yiteguye kumuha umwuzukuru
TANGA IGITECYEREZO