RURA
Kigali

Ni wo musanzu wanjye ku burezi- Peace Jolis wasohoye Album ya Kane igenewe abana- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2025 10:44
0


Umuririmbyi Peace Jolis wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yashyize ku isoko Album ya Kane igenewe abana yise “Turirimbane”, atangaza ko ari wo musanzu yihaye mu gufasha abakiri bato mu mikurire no gukura batozwa indangagaciro za Kinyarwanda nk’inzira nziza mu burezi bwabo.



Uyu musore yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki iyi Album, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, ni nyuma y’iminsi mike yari ishize ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki iyi Album, ndetse agaragaza ko byamusabye imbaraga nyinshi. 

Ibaye Album ya Kane akoze igenewe abana, kuko mu myaka itambutse nabwo yashyize hanze Album eshatu zigenewe abana ziriho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Volume 2’, ‘Volume 3’ na Volume 4’. 

Iyi Album ye nshya iriho indirimbo: Mu rugo, IUOAE (inyajwi), ABC (Inyuguti), Imbata, Ku Kiyaga, Byuka, Umwana mwiza, Inshuti zanjye, Ikinyarwanda ndetse na Ibiti. Yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer X.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Peace Jolis yavuze ko guhitamo gukora indirimbo zigenewe abana, ahanini biterwa n’intego yihaye yo gufasha abakiri bato, ariko kandi abifata nk’umusanzu we mu guteza imbere uburezi bw’abakiri bato.

Ati “Icyo isobanuye ku rugendo rwanjye rw’umuziki, navuga ko mu mpano mfite, nibajije nti mu mpano mfite ni uwuhe musanzu ndi gutanga ku gihugu cyanjye? Yaba ari ku mwana w’umunyarwanda, ubuhanzi bwanjye bwo buri gutanga uwuhe musanzu mu muziki nkora, ni uko nguko mbifata. Mbifata nk’umusanzu ndi gutanga, ku gihugu cyanjye ku burezi bw’umwana.

Peace Jolis yavuze ko atangira ubuhanzi, ntiyari yarigeze atekereza ko azajya akora indirimbo z’abana, ahubwo byavuye mu mahugurwa yateguwe na Unicef yitabiriye. Ati “Byaje bisa n’aho bintunguye. Ariko ku bw’ubumenyi nari nahawe muri ayo mahugurwa bihita binyorohera noneho kubihuza n’ubuhanzi bwanjye.”

Uyu muririmbyi yavuze ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo zigenewe, yasanze ari ibintu byiza, kandi abona n’ibitekerezo by’abantu bamushimira cyane. Yavuze ko iyi Album ashyize ku isoko yayitunganyije mu gihe cy’ukwezi kumwe, ahanini bitewe n’uko yari afite indirimbo yanditse.

Ati “Hari indirimbo zari zihari, hari n’izindi nanditse ubwo natangiraga gukora kuri iyi Album.” Peace Jolis yanasobanuye ko iyi Album yayikoze atewe inkunga n’ikigo L’Espace binyuze mu mishinga itanu bari bemeye gutera inkunga.

Ati “Niho nakuye ubushobozi bwo kuba nakora uyu mushinga, ndetse n’amafaranga byose byatwaye.”

Yavuze ko yakoze iyi Album nyuma y’amahugurwa yitabiriye yari yateguwe na L’Espace. Avuga ati “Nahisemo gukora uyu mushinga, ku bw’amahirwe barabikunda, nibo rero bafashije gukora mu buryo bwo gushoramo imari.”

Peace Jolis avuga ko mu gukora iyi Album yifashishije bamwe mu bana bo mu muryango wa Rwanda Works, bamufasha mu bijyanye n’amajwi.

Ati “Rwanda Works baramfashije mu buryo bwo kumpa amajwi y’abana, Hi5 Studio nayo yaranyohereje kuba twakorana kuri uyu mushinga wa Album ndetse na Suisse Cooperation ifatanyije na L’Espace mu buryo bw’amafaranga.”

Peace Jolis yatangaje ko yashyize ku isoko Album ye ya Kane igenewe abana yise ‘Turirimbane’

Peace Jolis yatangaje ko byamufashe igihe kingana n’ukwezi kumwe mu ikorwa ry’iyi Album

Peace Jolis yavuze ko iyi Album ye ari umusanzu mu burezi bw’abana, no kubatoza indangagaciro

Peace Jolis avuga ko mu ikorwa ry’iyi Album yifashishije abana bo muri Rwanda Works 

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘TURIRIMBANE’ YA PEACE JOLIS

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND