RFL
Kigali

Ntabwo byari byabaho mu mateka ya Amerika! Abagera kuri Miliyoni 10 birukanywe ku kazi mu gihe cy’ibyumweru 2

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/04/2020 23:03
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abagera kuri Miliyoni 10 bamaze gusezererwa ku kazi mu gihe kingana n’ibyumweru 2, abagera kuri Miliyoni 66.7 nabo bashobora gusezererwa hatagize igihinduka. Ikigero cy'abadafite akazi gishobora kuzamuka kikagera kuri 32% bitaherukaga kubaho mu myaka 100 ishize.



Mu kinyarwanda baca umugani bagira bati “Akagabo gahimba kandi kataraza”. Abanyamerika babanje kujenjeka bazi ko iki cyorezo cya coronavirus ari imikino ariko ubu ibyo iyi ndwara iri gukora muri iki gihugu birajya gusa n'ibyo ifundi igira ibivuzo.Amerika ubu ifite 23.55% by'abarwayi ba covid-19 ku Isi ndetse 10.94% by'abahitanwe n'iyi virus ni abanyamerika.

Mu minsi ishize Perezida Trump yivuguruje ku mvugo yakundaga kuvuga ko coronavirus ari Chinese Virus ndetse yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wo mu Bushinwa Xi Jiping baganira uburyo iki kibazo cya Covid-19 cyarangira ku Isi. Yashimangiye ko u Bushinwa buzi byinshi ndetse ko anabubaha. Ibi yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Nyuma y'uko ubukungu budogereye binyuze mu bigo byinshi bitari gukora ikintu na kimwe ndetse n'ibiri gukora bikabura abaguzi kubera ubwoba ndetse n’ubukungu butifashe neza buri muri rubanda muri iyi minsi mu mpande zose zo ku Isi.

Ubu mu gihugu cy'igikomerezwa cya Amerika ibintu biri kuzamba dore ko magingo aya abagera kuri Miliyoni 10 bose birukanywe mu kazi bakoraga bitewe n'uko ibigo biri kugwa mu bihombo bikomeye bityo bigahitamo gucyura abakozi mu rwego rwo kwirinda gukoresha abo bitazahemba.

Ubu abagera kuri Miliyoni 66.7 bakora akazi bashobora kwirukwanwaho isaha n'isaha mu gihe iyi Covid-19 yakomeza kuzonga Isi. Igihe Amerika iri kwerekezamo gishobora kuyigeza kuri 32% by'abantu badafite akazi ibi bikaba byaherukaga kubaho mu myaka 100 ishize.

Inzobere mu bukungu Miguel Faria-e-Castro, mu nyandiko yashyize ahagaragara avuga ko Amerika igiye kujya mu kaga kubera umubare mwinshi w’abantu bakuwe ku kazi kubera iki cyorezo cya Covid-19. Yerekanye ko abantu bari kubura akazi cyane ari abantu bari basanzwe bakora mu mirimo ifite aho ihuriya no guhuza abantu none ubu bose birukanywe kuko ibigo byinshi byafunze imiryango.

Muri iyi nyandiko uyu mugabo yagaragaje ko mu cyumweru cyarangiye kuwa 21 Werurwe 2020 abantu bari bamaze kwirukanwa bageraga kuri Miliyoni 3.3, gusa aba ni bo bari bamaze kwiyandikisha nk'abantu badafite akazi, bikaba bishoboka ko hari n'abandi bari biturije.

Ku rundi ruhande, abagera kuri Miliyoni 6.67 bose mu cyumweru cyakurikiyeho ni ukuvuga hagati ya 21 Werurwe 2020 na 28 Werurwe 2020 bose batangaje ko babuze akazi nk'uko ikigo gishinzwe abakozi cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Iyo uhuje ibi byumweru 2 byose urasanga abasaga Miliyoni 10 bafite ikibazo cyo kubura akazi. Ntabwo ari Amerika iki kibazo kiri kubaho gusa kuko hafi ku Isi hose mu bihugu byose biri guhangana n'iki cyorezo, hari abantu benshi bamaze gusezererwa ku kazi. Ibihugu binyuranye byatangiye kugaburira abadafite ibyo kurya.

Inzobere mu bukungu ikorera muri Oxford yavuze ko akurikije uko ari kubona ibintu biri kugenda abona mu cyumweru gitaha abagera kuri Miliyoni 20 bashobora kuzbaa badafite akazi. Goldman Sachs yavuze ko nibura muri Amerika ku nyungu yari iteganyijwe muri iki gihembye bashobora kuzahomba akagera kuri 34% yayo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND