Nyuma yo gufata ibyemezo bitandukanye ndetse n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, imikino imwe n’imwe igakinwa nta mufana uri ku kibuga, byarangiye komite olimpike itangaje ko ihagaritse ibikorwa byose by’imikino mu gihugu cy’ubutaliyani kugeza tariki ya 03 Mata 2020.
U
Butaliyani ni kimwe mu bihugu cyamaze kugaragaramo icyorezo cya Coronavirus,
Leta y’iki gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikumire inzira zose
iki cyorezo cyanyuramo gikwirakwira mu baturage harimo gufunga ahantu
hahurirwaga n’abantu benshi nko ku ma Stade.
Mu
Cyumweru gishize nibwo Minisiteri ya Siporo mu Butaliyani yafashe icyemezo
imikino imwe n’imwe iba mu muhezo harimo n’uwahuje Juventus de Turin na Inter
Milan.
komite
olimpike mu Butaliyani yamaze gutangaza ko ihagaritse ibikorwa byose by’imikino
mu gihugu harimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kugeza
tariki ya 03 Mata 2020.
Icyorezo
cya Cornovirus cyamenyekanye bwa mbere mu Bushinwa mu kwezi k’Ukuboza aho
kugeza ubu abagera ku 113 573 ku isi yose bamaze kucyandura mu gihe 3,995
bamaze kwitaba Imana aho abenshi biganje mu gihugu cy’Ubushinwa.
U Butaliyani
bufite abarenga 1,116 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, kimwe n’ibindi
bihugu birimo u bushinwa, Korea y’Epfo, Iran, u Bufaransa n’ibindi.
Shampiyona y'u Butaliyani yahagaze izasubukurwa muri Mata
TANGA IGITECYEREZO