RFL
Kigali

MTN Rwanda yakuye ku isoko amakarita yo guhamagara itangaza uburyo bushya bwo kugura ama unite

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/02/2020 16:18
1


Sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda, MTN yashyize hanze itangazo rigenewe ibitangazamakuru rivuga ko kuva tariki 15 Gashyantare 2020 amakarita yo guhamagara y’iyi sosiyete atazongera gucuruzwa. Iri tangazo rinakubiyemo uko abafatabuguzi b’iyi sosiyete bagiye kujya bagura ama unite mu buryo bushya bwiswe “AIRTIME TOP UP’’.



Iri tangazo rigaragaza ko kugura ama unite bigiye kujya bikorwa hifashishijwe uburyo bwa MTN digital Electronic Recharge Service (ERS)  cyangwa se MTN Mobile Money (MoMo), murwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, no gusigasira  isuku y’igihugu muri rusange.

Norman Munyampundu ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri iyi sosiyete, yavuze ko MTN Rwanda yifuza kugera ku ntego yasezeranije abafatabuguzi bayo, yo gushyira imbere ikoranabuhanga. MTN digital Electronic Recharge Service (ERS)  cyangwa se  MTN Mobile Money (MoMo), ni serivise  zizafasha abafatabuguzi b’iyi sosiyete ya mbere mu Rwanda mu itumanaho, kwizigama no kubona ama unite igihe uyakeneye kandi mu buryo bwihuse.

MTN digital Electronic Recharge Service (ERS) ni uburyo  bwizewe bufasha umufatabuguzi kurinda umutekano w’ama unite ye, bukanamworohereza kugura ayo yifuza aho yaba ari hose. Naho MTN Mobile Money (MoMo) nabwo ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abafata buguzi ba MTN, bubafasha kwigurira ama unite bakenye bitewe n’amafaranaga bafiteho. Mu gihe ukeneye kugura ama unite ukanda *182# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ushobora kwegera umu agent wa MTN cyangwa se ukajya ku cyicaro cya MTN cyikwegereye bakagufasha.

Iyi sosiyete yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, imaze kugeza ku banyarwanda ibyiza byinshi birimo guhamagara udahenzwe kandi ku giciro gito (MTN Irekure), kuborehereza kuzigama hifashishijwe Mobile Money, kwishyura bitagoranye amazi ndetse n’amashanyarazi n’ibindi na MoMoPay, ndetse no kwiguriza ku buryo bworoshye na MoKash.


Aya makarita yateraga umwanda akangiza n'ubuzima mu gihe uri kuyashishura agiye kuvanwa ku isoko


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • danny4 years ago
    Njyewe ndasaba MTN Kwiga kukibazo cyo kudutwarira ama seconda tutarayakoresha ! ubu se baba bumva umuntu yayaguze atayashaka ? ikindi RURA igomba gukurikirana ibyiki kibazo kuko kiratubangamira kdi ubu nabwo mbona arubwambuzi





Inyarwanda BACKGROUND