Kigali

Rihanna mu munyenga w'urukundo n'umukunzi mushya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/01/2020 15:00
0


Nyuma yo gutandukana na Hassan Jameel, Rihanna ari mu munyenga w’urukundo n’umuraperi w’umunyamerika ASAP Rocky.




Rihanna akunze gutumira ASAP Rocky mu bitaramo bye bagahurira ku rubyiniro

Rihanna w’imyaka 31, mu cyumweru gishize ni bwo yagaragaye ari kumwe n’umuraperi ASAP Rocky, mu mujyi wa New York. Uwo munsi ni bwo byatangiye kuvugwa ko yatandukanye na Hassan Jameel umushoramari, akaba n’umuherwe ukomoka muri Saudi Arabia bakundanye kuva mu 2017. Umwe mu nshuti za hafi z'aba bombi yabwiye ikinyamakuru The sun ko baraye muri hotel imwe, ndetse ngo banatemberanye mu bice bitandukanye bishimanye ubona basa nk'aho ari abantu bamenyeranye biteguye kugira icyo bahishura.

Mu ntangiro z'uku kwezi kwa Mutarama Rihanna n’umuraperi Rocky, bivugwa ko bari mu kibatsi cy’urukundo, bagaragaye bari kumwe kandi bishimanye mu gitaramo cyari kiswe ”2020 Yams Day Benefit concert”. Rihanna mu bijyanye n’urukundo,  yakundanye na Chris Brown, yanavuzweho kandi kugirana ubucuti bwihariye n’umuraperi w’umunyekanada Drake, umuherwe akaba n’umushoramari Hassan Jameel bamaze gutandukana, na ASAP Rocky umufashe neza muri ibi bihe. 

Rakim Athelaston Mayers ukoresha izina rya ASAP Rocky ni umuraperi w’umunyamarika, umuririmbyi umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu kuzitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho umukinnyi w’ama filime akaba n’umunyamideri.

Uyu muraperi w’imyaka 31 yatangiye umuziki mu 2007 abarizwa mu itsinda ASAP Mob, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka “Lord Pretty Flacko Jodye”, “Everyday”, ''Goldie'' n’zindi nyinshi. Abakobwa bazwi yakundanye nabo ni 2, Iggy Azalea bamaranye umwaka 1 bakundanye kuva mu 2011, umunyamideri Chanel Iman nawe bakundanye umwaka umwe, batandukanye mu 2014.

REBA HANO INDIRIMBO YE GOLDIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND