Mike Karangwa wari usanzwe mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yavuyemo kubera uburwayi asimburwa na Dr Higiro Jean Pierre.
Kuri uyu wa Gatandatu
tariki 18 Mutarama 2020 ni bwo habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa
bahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Ni ijonjora rya gatanu rije rikurikira andi yabereye mu Ntara
y’Uburengerazuba ahatowe abakobwa batandatu, Amajyepfo ahagarariwe n'abakobwa barindwi,
Amajyaruguru ahagarariwe n'abakobwa batandatu n’Uburasirazuba ahatowe abakobwa 15 bose
hamwe bakaba ari 34.
Akanama
nkemurampaka kari gasanzwe kagizwe na Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Umurerwa
Evelyne ariko kuri uyu munsi hajemo impinduka hinjiramo Dr Higiro Jean Pierre.
Impamvu Mike Karangwa atari muri aka kanama ngo ni uko afite ikibazo cy'uburwayi nk'uko byatangajwe n'abayobozi ba Miss Rwanda.
Dr
Higiro Jean Pierre si ubwa mbere yinjiye mu kanama nkemurampaka kuko yaherukaga
kugaragaramo muri Miss Rwanda 2018.
Uyu
mugabo afite amateka yihariye mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda kuko ari we
wateguye bwa mbere Miss Campus 2004 muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr Higiro Jean Pierre yinjiye mu kanama nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO