MTN yamaze gutangaza icyiciro cya kane cyo kumenyekanisha Mobile Money mu kwezi kwahariwe MoMo. Ni igikorwa kiba mu kwezi kizarangira mu Ukuboza 2020 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti ”Let’s go cashless”, ikazaba ikubiyemo ibikorwa byinshi bitandukanye.
Hazahembwa
abakiriya b’indashyikirwa ba MoMo, yaba abasanzwe ndetse n’abashya, ndetse
hanazamurwe mu ntera ababahagarariye ndetse n’abafatanyabikorwa babo.
Mu
gikorwa gitegurwa buri mwaka, mu kwezi kwahariwe MoMo, MTN iba igamije gufasha ndetse no
gushyigikira gahunda ya Leta yo kuzamura ubukungu, by'umwihariko binyuze mu kwigisha abanyarwanda
ibijyanye n’inyungu zo gukoresha MTN Mobile Money.
Afungura
iki gikorwa mu karere ka Rwamagana, Chantal Kagame ushinzwe ubucuruzi muri MTN
yagize ati,”Serivisi ya MTN Mobile Money yahinduye ubuzima bw’abakiriya bacu,
inagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’abanyarwanda. Muri uku kwezi,
turashishikariza abanyarwanda kutugana, bagakoresha serivisi ya ‘Cashless’ ya
MoMo kubera ko ari nziza, yoroshye kandi yizewe mu kohereza no kubikuza
amafaranga”.
Gahunda
ya Cashless izafasha byinshi mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu, ni nayo
mpamvu nyamukuru MTN yahisemo ko iyi gahunda yakorera mu Rwanda. Yahaye akazi
abantu barenga 33,000 nk’abahagarariye MTN Mobile Money, ihuza umubare munini w’abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 3.4, bose bakoresha
serivisi zitandukanye za MTN MoMo.
Serivisi
ya Mobile Money yinjiye mu gihugu ikomereza kuri serivisi zari zisanzwe zikora
zirimo MoMoPay, MTN mTicketing, Tap&Go, Bill payments, Bank Push& Pull,
Loans & Savings, Bulk Payments, Electricity Purchase ndetse no kwishyura
sirivisi zitandukanye za Leta.
“Gusangira
inyungu kandi binyuze mu mucyo, ni byo bigize
umuzingo wa buri kimwe cyose MTN ikora. Gukorana n’abafatanyabikorwa bacu
twongera umubare w'abakoresha MoMo bizagira
ingaruka nziza kandi zirambye ku Rwanda. Dufatanyije twese tuzagera kuri byinshi
byiza” Chantal Kagame.
Ubwo mu karere ka Rwamagana hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe MoMo
TANGA IGITECYEREZO