RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Mobile Money (MoMo) muri 2019

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2019 11:28
0


MTN yamaze gutangaza icyiciro cya kane cyo kumenyekanisha Mobile Money mu kwezi kwahariwe MoMo. Ni igikorwa kiba mu kwezi kizarangira mu Ukuboza 2020 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti ”Let’s go cashless”, ikazaba ikubiyemo ibikorwa byinshi bitandukanye.



Hazahembwa abakiriya b’indashyikirwa ba MoMo, yaba abasanzwe ndetse n’abashya, ndetse hanazamurwe mu ntera ababahagarariye ndetse n’abafatanyabikorwa babo.

Mu gikorwa gitegurwa buri mwaka, mu kwezi kwahariwe MoMo,   MTN iba igamije gufasha ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo kuzamura ubukungu,  by'umwihariko binyuze mu kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’inyungu zo gukoresha MTN Mobile Money.

Afungura iki gikorwa mu karere ka Rwamagana, Chantal Kagame ushinzwe ubucuruzi muri MTN yagize ati,”Serivisi ya MTN Mobile Money yahinduye ubuzima bw’abakiriya bacu, inagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’abanyarwanda. Muri uku kwezi, turashishikariza abanyarwanda kutugana, bagakoresha serivisi ya ‘Cashless’ ya MoMo kubera ko ari nziza, yoroshye kandi yizewe mu kohereza no kubikuza amafaranga”.

Gahunda ya Cashless izafasha byinshi mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu, ni nayo mpamvu nyamukuru MTN yahisemo ko iyi gahunda yakorera mu Rwanda. Yahaye akazi abantu barenga 33,000 nk’abahagarariye MTN Mobile Money, ihuza umubare munini w’abanyarwanda  bagera kuri Miliyoni 3.4, bose bakoresha serivisi zitandukanye za MTN MoMo.

Serivisi ya Mobile Money yinjiye mu gihugu ikomereza kuri serivisi zari zisanzwe zikora zirimo MoMoPay, MTN mTicketing, Tap&Go, Bill payments, Bank Push& Pull, Loans & Savings, Bulk Payments, Electricity Purchase ndetse no kwishyura sirivisi zitandukanye za Leta.

“Gusangira inyungu kandi binyuze mu mucyo,  ni byo bigize umuzingo wa buri kimwe cyose MTN ikora. Gukorana n’abafatanyabikorwa bacu twongera umubare w'abakoresha MoMo  bizagira ingaruka nziza kandi zirambye ku Rwanda. Dufatanyije twese tuzagera kuri byinshi byiza” Chantal Kagame.


Ubwo mu karere ka Rwamagana hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe MoMo


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND