RFL
Kigali

Marina na Safi Madiba bahuriye mu ndirimbo baterana imitoma-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2019 20:14
1


Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba n’umuhanzikazi Marina Deborah babarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2019, basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “True Love”.



Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo “True Love” yatunganyijwe na Neesim wo muri Uganda. Ni mu gihe amashusho yafashwe atunganwa na Iba Lab.

Safi Madiba na Marina Deborah bombi bahuje ibitekerezo bishyira mu mwanya w’abakundana baterana imitoma. Bombi babwirana amagambo meza y’urukundo anyura umutima, bavuga ko urwo bakundana ari ‘nyarwo’.

Mu gitero cya Safi avuga ati “Mbona uko urukundo rusa iyo dusangira. Numva kubaho uko biryoha iyo duhuye. Komeza umbere Malaika murinzi undindire ibyifuzo. Ni True Love.”

Marina nawe amubwira ko ari ‘uw’umwihariko. Avuga ko urwo bakundana rwihariye kandi ko urwo amukunda rudasanzwe. Ati "Ni umwimerere nyawo… uri Malaika murinzi kuri njye uhora unyitaho.”

Marina yari aherutse gusohora indirimbo “It’s Love” yakoranye na Luwano Tosh [Uncle Austin], “Mbwira” yakoranye na Kidum, “Ni wowe” n’izindi nyinshi.

Ni mu gihe Safi Madiba amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nka “Kontwari”, “Original”, “Good Morning”, “Nisamehe”, “Kimwe Kimwe” n’izindi.

Safi Madiba na Marina ni bamwe mu bahanzi bari kuririmba mu bitaramo bya ‘Izihirwe na MTN’ byateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda. Ni ibitaramo bizagezwa mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, Intara y’Iburasirazuba niyo itahiwe.

Marina na Safi Madiba bahuriye mu ndirimbo "True Love"



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TRUE LOVE' MARINA YAKORANYE NA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntezeyombi Eric safi4 years ago
    Safi ndagukunda manayanjy sinzukonabivuga gusa iyindirimbo yabaye ngufi ark Safi nifuza kuzabana nawe knd nanjye ngiriyompano yawe wazanfashije koko





Inyarwanda BACKGROUND