RFL
Kigali

TELE 10 yagabanije ibiciro bya CANAL+ Rwanda mu mpera z’umwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/11/2019 20:47
2


Tele 10 yagabanije ibiciro bya dekoderi ya Canal+ Rwanda iva ku giciro cy’amafaranga 15,000 Frw, ikaba yagiye ku giciro cy’amafaranga 10,000Frw, na Poromosiyo ku bantu bazagura ifatabuguzi (Abonement).



Canal + idahwema kugeza ku bafatabuguzi bayo udushya dutandukanye, bikaba akarusho mu mpera z’umwaka. Mu kiganiro Canal + yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko yahaye abafatabuguzi bayo Poromosiyo ya Decoderi yari isanzwe igura amafaranga 15,000 y’u Rwanda ikaba yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi (10,000 Frw ). Iyi Poromosiyo iratangira tariki 21 Ugushyingo 2019, ikaba izageza tariki 25 Ukuboza 2019.


Tuyishime Alain umuyobozi w’ubucuruzi muri Canal+Rwanda yashimangiye ko mu Rwanda hose igiciro cy’iyi Dekoderi ari kimwe.

Indi Poromosiyo ni iy’abantu bazagura ifatabuguzi (Abonement), bazahabwa Full Buque bivuze ko bazareba shene zose ziri kuri Canal + Rwanda.


Abanyamakuru bagiye babaza byinshi kuri iyi poromosiyo

Canal + Rwanda muri uyu mwaka yabazaniye n’amashene mashya asaga 10, harimo shene ya ‘ELLES’ yibanda ku biganiro by’abari n’abategarugori n’indi shene yitwa ‘Cuisines’ yibanda ku kwigisha bantu guteka.

Ubusanzwe Canal + Rwanda usangaho amashusho y’amafilime atandukanye, amarushanwa harimo na shampiyona zitanduanye ku zo isi nka shampiyona y’u Bwongereza ikunzwe na benshi, La liga yo muri Espagne, League 1 yo mu Bufaransa, Bundesliga yo mu Budage ndetse n’izo muri Afurika. Canal+Rwanda yemera ko abantu bose bazagura izi decoder bazahabwa ibikoresho byose.


Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hitimana4 years ago
    Abonnement zabo zirahenda cyane ubundi twese twakayitunze ariko yagusenyera
  • Bigwizaho j pierre3 years ago
    Murakoze nange ndikuyishaka





Inyarwanda BACKGROUND