Viva Beat Band itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi rikorera muri White Club ryaryohereje abakunzi b’umuziki basohokeye muri aka kabari ku wa mu ijoro ryo ku wa Gatanu.
White Club iherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali iruhande rwa Simba
Super Market ahahoze Rosty, imaze kuba igicumbi cy’imyidagaduro itandukanye mu rwego
rwo kunezeza abakiriya bayo.
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu buri cyumweru, haba
hari umuziki w’umwimerere, aho uba ucurangwa n’itsinda rigizwe n’abacuranzi b’abarundi
rya Viva Beat Band, bafite ubuhanga bwo gusubiramo indirimbo bikaryoha no
kurusha ba nyirazo.
Iri tsinda rigizwe n’abacuranzi n’abaririmbyi batandukanye, ryibanda ku ndirimbo zitandukanye haba izikunzwe n’izakunzwe mu njyana zose. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu baririmbye indirimbo nyinshi harimo izo muri Nigeria zahimbwe n’abahanzi bakomeye nka Burnaboy, Patoranking, Tekno n’abandi benshi.
Bageze muri Tanzania baririmba iziganjemo iza Diamond
Platnumz nka “Kanyaga”, “Kwangaru”, ubundi bakikoza i Burundi bagasubiramo iza
Kidumu, bakazamuka mu Rwanda bagacishamo iza Bruce Melodie n’abandi benshi ku
buryo umuntu wese yagiraga umuziki yisangamo
bitewe n’ibyo akunda.
Viva Beat Band irakomeza gucurangira muri White Club
mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, nabwo bakomeza gushimisha abakunzi b’umuziki.
Muri White Club ni hantu honyine muri Kigali
udashobora kwicwa n’irungu mu gihe wahasohokeye. Buri wa gatatu haba hari
Karaoke ikorwa na Momo na Eric Garben ndetse na buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi
habera ibirori bya Silent Disco bikunzwe cyane.
TANGA IGITECYEREZO