Niba warigeze utaha ubukwe inshuro imwe mu Rwanda nta gushidikanya ko mu ndirimbo zacuranzwe icyo gihe harimo imwe mu ndirimbo z’umuhanzi w’umunyabigwi wakanyujijeho mu bihe byahise ari we Kagambage Alexandre.
Inyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe n’ubu zigikoreshwa kenshi harimi iyi “Umutoni”, “Cyura Impundu”, “Nyabire Yanjye”, “Nizera Wowe Gusa” n’izindi nyinshi. Kagambage Alexandre wanditse umurundo w’indirimbo zimeze nk’inkoranya y’imitoma ntabwo akiri ku Isi kuko yitabye Imana mu mwaka w'2005 azize indwara y’umwijima.
Indirimbo ze ziri mu mitwe ya benshi ariko abataragize
amahirwe yo kumumenya akiri muzima ntibazi niba yari inzobe cyangwa igikara,
abyibushye cyangwa ananutse cyangwa se niba yari ingaragu cyangwa yarasize
abana.
INYARWANDA yamenye uwitwa Gatsinzi Aimable bakoranye
kuva mu 1996 kugeza yitabye Imana ndetse bakaba barabanye mu nzu imwe igihe
kitari gito, maze atubwira amwe mu mateka ye.
Gatsinzi Aimable wahoze ari mu ngabo z’u Rwanda
yatubwiye ko yakundaga indirimbo z’uyu muhanzi yiyemeza kumusaba ko bakorana
nawe ntiyatinda kumwemerera. Yamufashaga kuririmba mu bitaramo bitandukanye
ariko cyane cyane mu bukwe kuko ari ho batumirwaga cyane.
Gatsinzi avuga ko Kagambage yari ‘umugabo mwiza witonda,
ukunda Imana'. Saa kumi n’ebyiri yabaga yageze mu rusengero. Yasengeraga hariya
kwa Karoli Luanga i Nyamirambo. Yari umukirisitu cyane kuko n’indirimbo ze za
mbere zari iz’Imana.’
Kagambage wagize ibihe bidasanzwe byo kugira igikundiro,
ngo yakunzwe n’abakobwa mu buryo bw’ikirenga ariko uburyo yakundaga Imana
byatumye atabaha umwanya dore ko yitabye Imana ataranashaka.
Gatsinzi ati “Kagambage abakobwa baramukundaga cyane
ariko we yari afitemo ikintu cy’igifurere cyane n’impanga ye ni uko (Kagame
Alexis). Yitabye Imana yaranyeretse uwo bateganyaga kurushinga.”
Kuko babanye mu nzu imwe igihe kitari gito ikintu cya
mbere amwibukiraho ni uburyo yajyaga amubyutsa mu gicuku ngo bahimbe indirimbo
ubwo inganzo yabaga imufashe, kugira ngo batazayibagirwa.
Mu minsi ya nyuma ya Kagambage yafashwe na Malaria nyuma
abaganga baza gusanga afite n’uburwayi bw’umwijima ari nabwo bwamuhitanye.
Yapfuye bari gupanga gukora volume ya munani akanafasha uyu mugabo gutangira
gushyira hanze indirimbo ze.
Umunsi Kagambage yitaba Imana ntabwo Gatsinzi yari mu
gihugu kuko hari ubutumwa bw’akazi yari yaragiyemo hanze y’u Rwanda, ngo
yababajwe no kuba atarabashije kumushyingura.
Ati “ Ni ukuri birababaje. Umuntu nka Kagambage ntabwo yari akwiye gushyingurwa mu rutoki kuriya imva ye ibe iri aha nta n’ikintu kigaragaza ko ari umuntu nka Kagambage wahashyinguwe, abantu kugeza uyu munsi bacyumva indirimbo ze.”
Ubundi ubwo Kagambage yashyingurwaga uwari Minisitiri
w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza yari yiyemeje ko bazafasha umuryango we
gutunganya iyi mva ariko ntibyakozwe, ndetse bagerageje kubyirukaho ariko
ntibyagira icyo bitanga.
Gatsinzi afatanyije n’abo bakoranye bakiriho n’abo mu muryango wa Kagambage batekereza gukora igitaramo cyo kumwibuka, amafaranga azavamo akazakoreshwa mu gutunganya imva ye andi agafashishwa umuryango we.
Gatsinzi Aimable yabanye na Kagambage igihe kinini
Gatsinzi Aimable aririmba mu bukwe indirimbo za Kagambage
Kagambage yashyinguwe mu rutoki (uri ku ifoto ni umuvandimwe we)
TANGA IGITECYEREZO