Guhera tariki 15 Nzeli kuzageza ku wa 22 Nzeli 2019, u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship).
Ni irushanwa
rizaba ririmo amakipe y’abagabo n’abagore akazaba mu bihe bitandukanye kuko
irushanwa ry’abagore rizatangira tariki 15-17 Nzeli 2019 mu gihe abagabo
bazahatana kuva tariki 18-22 Nzeli 2019.
Komite
y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) bizeye ko
irushanwa u Rwanda ruzitwara neza kuko ngo gutsinda Misiri bishoboka cyane kuko
Dr Mossad Elaiuty wari umutoza wayo ubu yabaye umutoza w’u Rwanda.
Dr.Mosad Alaiuty (Ibumoso) umutoza w'u Rwanda, Nzeyimana Celestin (Hagati) umunyamabanga muri NPC Murema Jean Baptiste (iburyo) Perezida wa NPC
Mu cyiciro
cy’abagabo, irushanwa rizaba ririmo ibihugu bitandatu ari byo; Kenya, Maroc,
Egypt, Algeria, South Africa n’u Rwanda ruzakira irushanwa ku nshuro ya kabiri
yikurikiranya.
Tombola y’uko
amakipe azahura mu bagabo yasize u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) aho
bahurira na Kenya ndetse na Maroc mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo; Egypt,
Algeria na South Africa.
Tariki 18
Nzeli 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino y’abagabo ku munsi wa mbere, South
Africa izakina na Egypt saa munani (14h00’), umukino wa mbere mu itsinda rya
kabiri (B).
Nyuma y’uyu
mukino, hazaba umuhango wo gufungura irushanwa ku mugaragaro guhera saa kumi
(16h00’) mbere y’uko u Rwanda rwakira Kenya (18h00’).
Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda ahamya ko umusaruro witezwe
Mu cyiciro
cy’abagore, imikino izatangira tariki 15-17 Nzeli 2019.
Zimbabwe,
Egypt, Kenya n’u Rwanda ni byo bihugu bizitabira mu cyiciro cy’abagore aho
bazahura bose bakareba uko bakurikirana (Roud Robbin).
Muri iki
cyiciro, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere n’ubundi bahura na Kenya saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba (18h00’).
Mbere y’uyu
mukino hazaba habayeho umuhango wo gufungura irushanwa ku mugaragaro, gahunda
izakorwa saa kumi zuzuye (16h00’). Gusa, saa munani (14h00’) hazaba hakinwe umukino
wa Egytp izacakirana na Zimbabwe.
Dr.Mosad
Elaiuty umutoza mukuru w’amakipe y’u Rwanda (Abahungu n’abakobwa) avuga ko
irushanwa yariteguye neza biciye mu myitozo bamazemo igihe muri sitade ya NPC
Rwanda.
Ubwo
yaganiraga n’abanyamakuru, Dr.Mosad yavuze ko abanyarwanda biteze ko azabahesha
ibikombe bitewe n’uko Misiri yatozaga yabitwaraga umusubirizo. Gusa, uyu mutoza
avuga ko icyamuzanye mu Rwanda ari ukubaka umukino akanabanza gushyira u Rwanda
mu myanya myiza ku rutonde rwa Afurika n’urw’isi.
“Naje mu
Rwanda mbere na mbere nifuza ko nabafasha kujya mu myanya ya mbere ku rutonde
rwa Afurika n’isi muri rusange. Ibyo tuzabifashwa no kwitwara neza mu
marushanwa. Muri iri rushanwa tugiye kujyamo, twizeye umusaruro kandi abakinnyi
nabonye u Rwanda rufite barakomeye kandi ndabizeye”. Dr.Mosad
Ubwo u Rwanda rwatwaraga igikombe mu 2017 (Abagore)
Abenshi mu
bakurikira imikino y’abafite ubumuga bavuga ko kuba uyu mutoza yaraje mu Rwanda
ari intambwe ikomeye mu kuba umusaruro waboneka.
Abajijwe
icyatumye yemera ubusabe bw’u Rwanda akava mu Misiri aho yatwaraga ibikombe mu
marushanwa mpuzamahanga, Dr.Mosad yavuze ko yanze ubusabe bw’ibihugu
bitandukanye ahitamo u Rwanda kuko ngo ikipe bafite azizi neza bitewe n’uko
yakunze gukina nabo ku mukino wa nyuma bityo bikaba bizamworohera kuyitoza.
“Nakiriye ubusabe
bwavaga mu Rwanda bansaba ko nabatoreza ikipe y’abagore n’abagabo. Mu kuri
nanze ubusabe bwinshi bw’ibihugu byifuzaga ko nabitoza ariko nemereye u Rwanda
kuko ikipe yabo nyizi. Mu Rwanda hari abakinnyi bafite impano, bafite
ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga. Ibyo byose bizamfasha nk’umutoza
kuba nagera ku ndoto zanjye zo gutwara ibikombe byombi”. Dr.Mosad
Ikipe z'u Rwanda zikomeje imyiteguro muri sitade ya NPC Rwanda
Mu 2017,u Rwanda rwakiriye iyi mikino ubwo ikipe y’igihugu ya Misiri (Abagabo) yatwaraga igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-11) mu gihe mu bagore igikombe cyasigaye mu Rwanda kuko rwatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma muri sitade nto ya Remera.
TANGA IGITECYEREZO