RFL
Kigali

NPC: U Rwanda ruzatangira rucakirana na Kenya mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Sitting Volleyball 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2019 13:21
0


Guhera tariki 15 Nzeli kuzageza ku wa 22 Nzeli 2019, u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship).



Ni irushanwa rizaba ririmo amakipe y’abagabo n’abagore akazaba mu bihe bitandukanye kuko irushanwa ry’abagore rizatangira tariki 15-17 Nzeli 2019 mu gihe abagabo bazahatana kuva tariki 18-22 Nzeli 2019.

Komite y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) bizeye ko irushanwa u Rwanda ruzitwara neza kuko ngo gutsinda Misiri bishoboka cyane kuko Dr Mossad Elaiuty wari umutoza wayo ubu yabaye umutoza w’u Rwanda.


Dr.Mosad Alaiuty (Ibumoso) umutoza w'u Rwanda, Nzeyimana Celestin (Hagati) umunyamabanga muri NPC Murema Jean Baptiste (iburyo) Perezida wa NPC

Mu cyiciro cy’abagabo, irushanwa rizaba ririmo ibihugu bitandatu ari byo; Kenya, Maroc, Egypt, Algeria, South Africa n’u Rwanda ruzakira irushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Tombola y’uko amakipe azahura mu bagabo yasize u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) aho bahurira na Kenya ndetse na Maroc mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo; Egypt, Algeria na South Africa.

Tariki 18 Nzeli 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino y’abagabo ku munsi wa mbere, South Africa izakina na Egypt saa munani (14h00’), umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri (B).

Nyuma y’uyu mukino, hazaba umuhango wo gufungura irushanwa ku mugaragaro guhera saa kumi (16h00’) mbere y’uko u Rwanda rwakira Kenya (18h00’).


Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda ahamya ko umusaruro witezwe

Mu cyiciro cy’abagore, imikino izatangira tariki 15-17 Nzeli 2019.

Zimbabwe, Egypt, Kenya n’u Rwanda ni byo bihugu bizitabira mu cyiciro cy’abagore aho bazahura bose bakareba uko bakurikirana (Roud Robbin).

Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere n’ubundi bahura na Kenya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Mbere y’uyu mukino hazaba habayeho umuhango wo gufungura irushanwa ku mugaragaro, gahunda izakorwa saa kumi zuzuye (16h00’). Gusa, saa munani (14h00’) hazaba hakinwe umukino wa Egytp izacakirana na Zimbabwe.

Dr.Mosad Elaiuty umutoza mukuru w’amakipe y’u Rwanda (Abahungu n’abakobwa) avuga ko irushanwa yariteguye neza biciye mu myitozo bamazemo igihe muri sitade ya NPC Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Dr.Mosad yavuze ko abanyarwanda biteze ko azabahesha ibikombe bitewe n’uko Misiri yatozaga yabitwaraga umusubirizo. Gusa, uyu mutoza avuga ko icyamuzanye mu Rwanda ari ukubaka umukino akanabanza gushyira u Rwanda mu myanya myiza ku rutonde rwa Afurika n’urw’isi.

“Naje mu Rwanda mbere na mbere nifuza ko nabafasha kujya mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Afurika n’isi muri rusange. Ibyo tuzabifashwa no kwitwara neza mu marushanwa. Muri iri rushanwa tugiye kujyamo, twizeye umusaruro kandi abakinnyi nabonye u Rwanda rufite barakomeye kandi ndabizeye”. Dr.Mosad


Ubwo u Rwanda rwatwaraga igikombe mu 2017 (Abagore)

Abenshi mu bakurikira imikino y’abafite ubumuga bavuga ko kuba uyu mutoza yaraje mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu kuba umusaruro waboneka.

Abajijwe icyatumye yemera ubusabe bw’u Rwanda akava mu Misiri aho yatwaraga ibikombe mu marushanwa mpuzamahanga, Dr.Mosad yavuze ko yanze ubusabe bw’ibihugu bitandukanye ahitamo u Rwanda kuko ngo ikipe bafite azizi neza bitewe n’uko yakunze gukina nabo ku mukino wa nyuma bityo bikaba bizamworohera kuyitoza.

“Nakiriye ubusabe bwavaga mu Rwanda bansaba ko nabatoreza ikipe y’abagore n’abagabo. Mu kuri nanze ubusabe bwinshi bw’ibihugu byifuzaga ko nabitoza ariko nemereye u Rwanda kuko ikipe yabo nyizi. Mu Rwanda hari abakinnyi bafite impano, bafite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga. Ibyo byose bizamfasha nk’umutoza kuba nagera ku ndoto zanjye zo gutwara ibikombe byombi”. Dr.Mosad


Ikipe z'u Rwanda zikomeje imyiteguro muri sitade ya NPC Rwanda

Mu 2017,u Rwanda rwakiriye iyi mikino ubwo ikipe y’igihugu ya Misiri (Abagabo) yatwaraga igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-14, 25-20 na 25-11) mu gihe mu bagore igikombe cyasigaye mu Rwanda kuko rwatsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma muri sitade nto ya Remera.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND