RFL
Kigali

Clarisse Karasira mu ndirimbo y'ubukwe “Kabeho” yavugiye ibihozo umukobwa ugiye kurushinga –YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2019 13:19
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya y’ubukwe yise “Kabeho” yahimbiye abageni. Yavugiye ibihozo umukobwa ugiye kurushinga amwifuriza kubaka urugo rugakomera akizihirwa n'urugori.



Iyi ndirimbo “Kabeho” yasohotse ku mugoroba w’uyu Gatanu tariki 23 Kanama 2019. Isohotse isanganira indirimbo “Imitamenwa”, “Ubuto”, “Twapfaga iki” n’izindi uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze zigakundwa mu buryo bukomeye.

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmbira abageni mu bukwe. Akunze kwifashishwa na benshi mu bageni mu gihe cyo kubasanganiza uwabazonze; benshi basuka amarira bitewe n’ibihozo abaririmbira

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati " Kabeho mwana twareranywe. Kabeho shenge urarwubake. Kurya uri uburiza ugiye uriza abo mwabanye bambe. Urugori rwiza nirukwizihira tuzasingiza irugushingiye. Urarwubakake."

Yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo “Kabeho” ibanjirije izindi ndirimbo z’ubukwe yahimbiye abageni yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere ndetse ko afite n’izindi zisanzwe yitegura kumurikira abanyarwanda.

Avuga ko iyi ndirimbo yayituye abageni bose n’abakobwa baterekeza kurushinga mu minsi iri imbere. Ati “Iyi ndirimbo rero nkituye abageni bose, abataha ibirori bose, abashyingira ariko cyane cyane abana b’abakobwa batekereza kuzarushinga.”

Yungamo ati “Batekereza ko gukobwa bisaba kubigendera. Batekereza ko kugira ubukwe cyangwa kugira ngo bagukwe ari ukuba wabigendeye atari buri mukobwa wese upfa kubona ayo amahirwe bitewe n’imyitwarire ye.”

KANDA HANO WUMBE INDIRIMBO "KABEHO" YA CLARISSE KARASIRA

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi bari gufashwa na Alain Muku. Aherutse kuririmba mu gitaramo cya “Iwacu Muzika Festival” cyabereye i Huye; yanaririmbye mu munsi w’Umuganura wabereye i Nyanza.

Ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bashya bamaze kwigaragaraza mu mezi 11 bamaze bakora muzika; banahinduye isura y’umuziki nyarwanda. Iyi ndirimbo "Kabeho" mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P.

Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Kabeho"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "KABEHO" YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAZINDA LEODOMIR4 years ago
    Komerezaho sister we nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND