Kigali

Abatoza basoje amahugurwa yatanzwe na Kaminuza ya Tsukuba biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bize-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 12:05
0


Kuva ku Cyumweru tariki 18-20 Kanama 2019 kuri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko habereye amahugurwa y’abatoza mu mikino itandukanye mu Rwanda, amahugurwa yatanzwe na Kaminuza ya Tsukuba yo mu Buyapani biciye mu Bufatanye bagiranye na Komite Olempike y’u Rwanda.



Iyi gahunda y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani buzafasha kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, bizafasha abatoza bakiri bato n’abafite urwego bagezeho babona aho bajya bakomereza amasomo ajyanye no gutoza bakaba bahakura impamyabumenyi zo mu rwego rwo hejuru.


Ubwo amahugurwa yari asojwe hatanzwe ibyangombwa bihamya ko bayakoze kandi bayakoze neza

Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe uburyo bw’imicungire ya siporo, kurwanya ibyongera imbaraga mu bakinnyi ndetse n’uburyo bwo gukoresha imyitozo. Nyuma y’aya mahugurwa bagaragaje ko ubumenyi bungutse buzabafasha guteza imbere siporo.

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, abatoza biyemeje ko ibyo bize bafite umurava wo kubishyira mu bikorwa kugira ngo umwanya bafashe biga utazapfa ubusa kuko ngo ibyo bize bishingiye ku itera mbere rya siporo.

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Etincelles FC akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yavuze ko aya mahugurwa yabaye imbarutso yo gukangura ubumenyi abatoza basanganwe bityo bikaba bitanze umwanya wo kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bigishijwe.

“Ni amahugurwa yagenze neza kuko yatanzwe n’abantu bafite urwego rwo hejuru mu guteza imbere siporo kuko bo banabyigisha abandi mu ishuri. Twize byinshi mu micungire no guteza imbere siporo kandi ngira ngo igisigaye ni ukureba uko twabishyira mu bikorwa”. Seninga


Seninga Innocent (hagati) ahabwa icyangombwa gihamya ko yitwaye neza mu mahugurwa

Kayisire Jacques wakinnye umupira w’amaguru ubu akaba afite ishuri ryigisha umupira w’amaguru “Dream Team Academy” yavuze ko bamenye neza uburyo bwo kwigisha abana ndetse no gukora ubushakashatsi muri siporo kuko hari igihe havugwa ibibazo ariko nta bushakashatsi bwakozwe.

Yagize ati : “Tugiye kujya ku kibuga tuvugurure uburyo twabikoragamo dukoresheje bumwe mu bumenyi batwigishije hano kugira ngo abana babashe kubibona neza.”


Kayisire Jacques (hagati) ubwo hasozwaga amahugurwa

Nsengiyumva Jean Marie usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball yavuze ko barebye uburyo bafasha umwana bahereye hasi mu mashuri ku buryo yavamo umukinnyi ufite byose akeneye kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.

Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alex yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzakoresha ubumenyi bayakuyemo kugira ngo siporo igere ku rundi rwego kandi ko bazakurikirana kugira ngo barebe ko byakozwe.


Sandrine Muramgwa (hagati) umusifuzi akaba n'umutoza wa siporo ngororamubiri nawe yakoze aya mahugurwa

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abatoza 26 yarateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda kubera ubufatanye ifitanye n’iyi Kaminuza ya Tsukuba. Abarimu batanze amahugurwa bari bayobowe na Prof. Rakwal Randeep aho yari kumwe Dr. Hirokazu Matsuo, Dr. Kazuhiro Kajita na Dr. Koichi Watanabe.

Muri iyi Kaminuza ya Tsukuba Abanyarwanda batatu bamaze gusoza amasomo aho bose ubu bari mu nzego zo hejuru muri Siporo, aba barimo Rurangayire Guy, umuyobozi w’agateganyo wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”. Hari kandi Nzeyimana Celestin, wabaye Perezida wa NPC-Rwanda ubu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse na Shema Maboko Didier usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga muri Basketball.

Ubwo hatangiraga aya mahugurwa, Bizimana Festus visi perezida muri Komite Olempike y'u Rwanda avuga ko iyi gahunda y'amahugurwa ndetse no korohereza abanyarwanda kujya kwiga mu Buyapani ibijyanye na siporo ari ibikubiye mu masezerano aba hagati y'ibihugu byombi.

Bizimana avuga ko ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yari mu Buyapani yasinyanye amasezerano na Minisitiri w'u Buyapani, amasezerano yari arimo n'ibijyanye na siporo cyane kuyiteza imbere.

"Muri mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yari mu Buyapani asinyana amasezerano na Minisitiri w'intebe w'icyo gihugu. Mu masezerano atandukanye basinye harimo no guteza imbere siporo, ubufatanye muri siporo no kwigisha abanyarwanda ibijyanye na siporo. Hano rero baje kudufasha kumenya ibijyanye n'imiyoborere n'iterambere rya siporo". Bizimana


Ubwo amahugurwa yari arimbanyije

Bizimana kandi yavuze ko n'ubwo Abayapani babihuje na gahunda yo gutegura imikino Olempike ya 2020 ari gahunda izakomeza kubaho mu gihe runaka kizajya kigenwa kuko ngo amasezerano atavuga ko bizajya bibaho mu gihe hitegurwa imikino Olempike ahubwo ko ari gahunda izajya ihoraho.


Kaminuza ya Tsukuba izakomeza gufasha u Rwanda mu iterambere rya siporo biciye mu guhugura abatoza kugira ngo bazabashe gutegura abakinnyi

PHOTOS: Komite Olempike






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND