Kigali

Beach Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yageze muri ¼ muri All Africa Games 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/08/2019 17:46
0


Kuva tariki 16 Kanama 2019 kuzageza tariki 30 Kanama 2019, i Rabbat muri Maroc hazaba habera imikino ya All Africa Games 2019, irushanwa rigaragaramo imikino yose iba ku mugabane wa Afurika.



U Rwanda rero rukaba rufiteyo imikino itandukanye irimo na Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu bahungu n’abakobwa.

Olivier Ntagengwa na Kavalo Akumuntu Patrick bagize ikipe y’abagabo mu gihe Benitha Mukandayisenga na Valentine Munezero bari mu ikipe y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo. Mudahinyuka Christophe ni umutoza w’aya makipe.


Ntagengwa Olivier (1) na Patrick Kavalo Akumuntu (2)

Aya makipe yageze muri ¼ cy’irangiza muri iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.

Mu mikino y’amatsinda, ikipe y’abagabo yari mu itsinda rya gatatu(C) kumwe na Angola-Algeria na Benin. U Rwanda rwatsinze Algeria na Benin bakaba basigaje umukino bahuramo na Angola kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bagabo, u Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 2-0 (21-13, 21-12), u Rwanda rwakomerejeho rutsinda Benin amaseti 2-0 (21-12, 24-22).  


Ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsinda Algeria 

Mu bagore u Rwanda rwari mu itsinda rya gatatu aho rwari kume n’ibihugu birimo; Mauritius, Algeria, Zimbabwe. Abakobwa b’u Rwanda batsinze imikino yose bahita babona itike ya ¼ cy’irangiza.


Munezero Valentine (wambaye ingofero) na Mukandayisenga Benitha bahagarariye u Rwanda 


U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 mu bagore n'abagabo

U Rwanda rwatsinze Mauritius amaseti 2-0 (21-17, 24-22), batsinda Zimbabwe amaseti 2-0 (21-8 na 24-22) , u Rwanda kandi rwatsinze Algeria amaseti 2-0 (221-17,21-13).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND