Muri iyi minsi inkuru ishyushye mu bakurikirana imyidagaduro by’umwihariko ya Gospel ni inkuru y’umuhanzi Sano Olivier watandukanye n’umukunzi we uba muri Amerika nyamara bari bamaze imyaka itatu bakundana ndetse bamaze amezi macye bavuye gusezerana mu murenge. Prophet Sultan Eric ashinjwa kuba ari we wahanuriye Sano kureka ubukwe.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko umuhanzi Sano Olivier mu myaka itatu yari amaranye na Uwera Carine uzwi nka Cadette byibuza uyu mukobwa yari amaze gutanga miliyoni nka mirongo itatu z'amanyarwanda (30,000,000Frw) kuri uyu musore, harimo ikibanza baguze nyuma umusore akakigurisha miliyoni umunani, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 13 yari yaraguriwe n'umukobwa. Binavugwa ko hari amafaranga hafi miliyoni 10 umukobwa yahaye Sano ngo ayabike bazakoreshe mu bukwe bwabo.
Nyuma yo kuva gusezerana ku murenge mu mezi atatu ashize, mu minsi ishize ni bwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati y'aba bombi baniteguraga kurushinga muri uyu mwaka. Nyuma umuhungu yahagaritse kuvugana n’uwari umugore we. Sano yashinjije uyu mukobwa amakosa icumi amubwira ko ariyo yatumye afata umwanzuro wo kutabana n'uyu mukobwa. Ibi byatumye umukobwa kwihangana bimunanira ibyari ibanga ry’urugo risakara gutyo dore ko yahamyaga ko abeshyewe bikomeye n'uwari umukunzi we.
Uyu mukobwa asubiza uyu musore mu majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yasabye uyu musore kumusubiza ibyo yamutanzeho ndetse bakanatandukana mu mahoro. Iyi nkuru ikijya hanze hadutse umukobwa tutabashije kumenya amazina ye watangaje ko ibyabaye byose ari ibintu Prophet Sultan Eric yari yahanuriye uyu musore Sano Olivier usanzwe ari umukristo mu itorero ry'uyu mupasiteri.
Uyu mukobwa yatangaje ko Sano Olivier yakoze ibi abifashijwemo na Prophet Sultan Eric. Yavuze ko wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2019 ari bwo Prophet Sultan yahanuriye Sano ibijyanye no kuba yahagarika ubukwe. Uyu mukobwa ahamya ko Sano Olivier nyuma yaje gushaka kumutereta none akaba abonye ibyo akoze umukobwa bakundanaga. Uyu mutangabuhamya utamenyekanye yumvikanye ashinja ubuhemu Prophet Sultan ndetse na Sano Olivier.
Sano yari yaremeranyije na Cadette kubana akaramata
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Prophet Sultan, uyu mupasiteri yatangaje ko ku munsi uyu mutangabuhamya yatangaje, Sano Olivier atari yanitabiriye amateraniro. Prophet Sultan yagize ati”Sano ni inshuti yanjye rwose ariko nta byinshi ku rugo rwe nari nzi. Sinari nzi byinshi ku bukwe bwe rwose n’umukobwa bagombaga kubana ntiyigeze amumuganirizaho, none se wahanura ibintu utigeze unatekereza? Si byo rwose sinigeze mpanura ibyo bintu. Icyakora hari igihe umuntu aguhimbira ibintu ukagira ngo byibuza byaranabaye urabyibagirwa. Si byo rwose, si byo kuko sindavugana na rimwe na Sano kuri gahunda z’ubukwe bwe.”
Prophet Eric Sultan yakomeje ahakana ibyo kuba yari azi byinshi ku bukwe bwa Sano Olivier cyane ko ngo nubwo ari inshuti zikomeye ariko batigeze baganira ku bukwe bw’uyu musore. Icyakora ku rundi ruhande avuga ko yagombaga kumutahira ubukwe (gusezerana mu murenge), biza kumunanira kuko ngo yagize akazi kenshi. Prophet Sultan yagize ati “Ahantu wenda nari kubimenyera sinigeze nanamuherekeza mu murenge kandi nyamara ariho twagombaga kujyana, icyo gihe nagize akazi kenshi bituma ntamuherekeza rwose.”
Prophet Sultan yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa byo guhanurira Sano
Prophet Sultan uyobora itorero rya ‘River Of Joy and Hope Ministries’ ryahoze ryitwa ‘Zeal of the Gospel’ ari naryo Sano Olivier abarizwamo muri iyi minsi, yahakanye ibyo kuba yarahanuriye Sano Olivier ngo areke gukora ubukwe na Uwera Carine uzwi nka Cadette. Ahamya ko bamubeshyeye ikinyoma cyambaye ubusa. Icyakora yavuze ko Sano Olivier ari inshuti ye magara. Prophet Sultan ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda. Abakristo be bamufata nk'umuhanuzi w'ukuri u Rwanda rufite.
Prosphet Sultan yamenyekanye cyane bivuye ku guhanurira abakristo be buri umwe akabanza kwishyura 10,000Frw, naho umushyitsi akishyura 20,000Frw. Ikindi uyu mupasiteri azwiho ni inyigisho zivuga ku 'Ubuntu' akunze kwigisha aho abwiriza ko Yesu yatanze imbabazi z'ibyaha byose abantu bakoze mu gihe cyashize, ibyo bakora ubu n'ibyo bazakora, bityo ngo nta mpamvu yo gusaba imbabazi ndetse anavuga ko abasaba imbabazi batazajya mu ijuru.
Sano Olivier yari aherutse kurahira imbere y'amategeko ko yemeye kuba umugabo wa Carine Uwera, hadaciye kabiri ubukwe bwahise bupfa
TANGA IGITECYEREZO