Doctall Kingsley [Ntakirutimana] umaze imyaka itari mike yerekana ko ari umufana wa Perezida Kagame, yagaragaye mu mwambaro wa FPR-Inkotanyi mu buryo bwe avuga ko abanyarwanda bakwiriye kumutora kuko ari we mukandida ubereye.
Ubwo Doctall Kingsley yataramiraga mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena 2024 mu birori bya Iwacu Summer Comedy Summer Festival,mu kiganiro n’itangazamakuru, yumvikanye avuga ko yumva ari umunyarwanda, ibi binashimangirwa no kuba yaramaze kwiyita Ntakirutimana yishimira kandi kubona igihugu nk’u Rwanda rwagati muri Afurika.
Yavuze kandi ko yatangiye kuba umufana w’imbere w’ibikorwa bya Perezida Kagame mu mwaka wa 2020
ubwo yamubonaga mu nama yahuje bamwe mu bayobozi b’umugabane wa Afurika.
Icyo yumvise
ibyo yatangaje bimukora ku mutima bituma yifuza kumumenyaho byinshi aheraho
atangira ku mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore
yakomeje gukorwa ku mutima n’uburyo Perezida Kagame abayifuriza icyiza abanyafurika
bose kandi akanishimira uburyo yabashije guha u Rwanda amahoro no kunga
abanyarwanda.
Kingsley
yatangaje kandi ko yifuza kuzakomeza gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda afata
nko mu rugo.
Ibi uyu musore
abikoze mu buryo asanzwe akoramo ibintu bye yagaragaye yambara ishati ya FPR
Inkotanyi n’ingofero yanditseho PK avuga ko atumva ukuntu haba hari umunyarwanda
utazi ko umukandida w’iri shyaka ari we ubereye u Rwanda.
Ati”Bavandimwe banyarwanda maze iminsi nakira ubutumwa, abantu
bambaza Ntakirutimana tubwire uwo dukwiriye gutora muri aya matora.”
Yongeraho ati”Ubundi nkajya mbabwira kuki mfite kubabwira
uwo gutora mumbonamo umunyapolitike ntabwo ndi umunyapolitike kandi ntabwo
byaba ari byiza kuza kubabwira uwo gutora.”
Yungamo ati”Mwakabaye muzi uwo gutora nk’abanyarwanda
beza kuko ni ahazaza hanyu ni ahazaza h’igisekuru cyanyu rero mukwiriye kumenya
uwo mukwiriye gutora.”
Asoza agira ati”Niba rero mutazi uwo gutora nk’abanyarwanda
beza ntabwo muzi ibyo murimo mufite gutora umukandida mwiza mundebe sinababwira
uwo gutora.”
Doctall Kingsley [Ntakirutimana] yagarutse na none ku budasa bwa Perezida Kagame Ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko abanyamahanga bakabaye bigira kuri Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO