RFL
Kigali

Prophet Sultan yabwiye abana bo ‘kwa Gisimba’ ibintu bibiri bizabafasha kugera kure mu buzima-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2019 12:41
22


Prophet Sultan Eric uyobora Itorero River Of Joy and Hope Ministries ryahoze ryitwa Zeal of the Gospel, yabwiye abana bo ‘kwa Gisimba’ bibumbiye mu muryango “One help one Direction Ihumure”, ko n’ubwo ari imfubyi bakwiye kuzirikana ko kuba baravutse atari impanuka ahubwo Imana ishaka kubakoresha kugira ngo bamurikire u Rwanda n’Isi.



Ibi Prophet Sultan Eric yabibabwiye ubwo yasangiraga nabo umunsi Mukuru w‘Umuganura’ kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2019. Ni mu gikorwa cyateguwe na Impact Ministries ibarizwa mu Itorero River Of Joy Ministries rikorera i Nyamirambo Cosmos kuri KN 160st av.

“One help one direction Ihumure” ubarizwamo abana bo ‘kwa Gisimba’, ni umuryango ukora ubuvugizi ku bana batishoboye; watangiriye kuri porogaramu “Smile Sunday” yakurikiranye bya hafi ubuzima bw’abana bo mu muhanda ndetse n’abigeze kuba mu muhanda.

Prophet Sultan yabwiye abana ko Imana ibakunda kandi ko batavutse ku bw’impanuka ahubwo ko Imana yabazanye ku isi kugira ngo bagirire umpumaro u Rwanda n’isi yose, ababwira ko Imana ibafiteho umugambi mwiza.

Yanababwiye ko bakwiye guharanira kwiga yaba mu mashuri yashyizweho na Leta n’andi ariko kandi bakiga umunsi ku munsi Ijambo ry’Imana kuko rizababera akabando bicumba mu buzima bwabo. Ati:

Twaje kubahereza ibyiringiro no kubabwira ko ejo hanyu ari heza…Naje kubabwira ko Imana ibakunda. Ntabwo mwavutse ku bw’impanuka ahubwo Imana yabazanye hano ku isi kugira ngo muzabe umpumaro ku gihugu no ku isi yose. Imana ibafiteho umugambo wo kuzabakoresha.

Prophet Eric Sultan yababwiye ko ibintu bibiri bizafasha kugera kure mu buzima ari ukumenya ko bataje ku isi ku bw’impanuka ahubwo ko bakwiye kuzirikana y’uko Imana yabazanye ku isi ifite impamvu yo kubakoresha bakagirira akamaro u Rwanda n’isi.

Yanababwiye ko Imana yabazanye ku isi kugira ngo bazane impinduka itandukanye n’iriho ubu. Yongeraho ko Imana yabazanye ku isi kugira ngo bagire neza isi kurusha uko bayisanze. Yasezeranyije abana bana ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi ndetse bakabaha n’ubundi bufasha bwose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi

Prophet Sultan yasangiye 'Umuganura' n'abana bo 'kwa Gisimba'

Prophet Sultan yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo gusura aba bana kugira ngo babereka urukundo ariko kandi banabwire ko Imana ibakunda. Yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa basanzwe bakora nk’Itorero kandi ko bifite ingengo y’imari yabigenewe.

Amani Rene Pacifique Umuyobozi w’Umuryango “One help one direction”, yatangarije INYARWANDA  ko ari iby’igiciro gikomeye kuba ku munsi w’Umuganura hari ababazirikanye bakawusangira, ashima byimazeyo Itorero River Of Joy and Hope Ministries. Yagize ati:

Ni igikorwa cyiza ubusanzwe tugira abashyitsi ariko biba akarusho ari abashyitsi baje ku munsi ufite igisobanuro. Turabizi ko hirya no hino mu gihugu abantu bagize igikorwa cyo kwizihiza umunsi Mukuru w’umuganura ariko kuba Itorero na Sultan ubwe batekereje kudusura, ni ikintu cyadukoze ku mutima nk’abayobozi b’abana. Kandi nk’abana kuba basangiye bakagira icyo bafata ni ikintu cyiza cyane. Twabyakiriye neza.

Impact Ministries yateguye iki gikorwa cyo gusangira ‘Umuganura’ n’abana bo ‘kwa Gisimba’ ikorera muri River of Hope and Joy Ministries ikaba yibanda cyane kugutegura ibitaramo by’urubyiruko ruva mu matorero atandukanye agahurira hamwe akiga ku ijambo ry’Imana buri wa Gatanu.

Ni ihishurirwa ry’umuhanzi Billy Irakoze akaba ari nawe muyobozi wayo Mukuru. Igizwe n’abantu barindwi ikaba imaze amezi abiri ivutse. Iki ni igikorwa cya kabiri cy’urukundo bakoze kuva yashingwa.

Impact Ministries kandi inategura ibiganiro ku ngingo zitandukanye nk’urushako, iterambere ry’urubyiruko aho ihuriza hamwe abantu batandukanye haba mu mideli, muzika, inararibonye mu mibanire y’abashakanye n’ibindi intego ari ugutinyura urubyiruko ngo rugire ejo hazaza heza hubakiye ku ijambo ry’Imana.

Byari ibyishimo ku bana basangiye 'Umuganura' na Prophet Sultan

Sultan yaherekejwe na bamwe mu bo mu Itorero rye

Amani Eric (ubanza ibumoso) Umuyobozi w'Umuryango "One voice one direction Ihumure"

Bamwe mu bagize 'Impact Ministries'

PROPHET SULTAN YAHANURIYE ABANA BO 'KWA GISIMBA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • neza mera5 years ago
    Sultan, ntabwo kugira umutima mwiza wo gufasha bisaba ko ubishyira mu itangazamakuru. Bibilya ivuga neza ngo nutanga, ukuboko kwawe kw'iburyo ntikukabimenye. Ibyo urimo ni publicity ngo ukomeze ubone aba clients (abayoboke) utuburira ngo urahanurira kandi na we uriyizi n'umwami ukorera. Wowe uri digrace ku gihugu cy' u Rwanda, Imana ireba umutima irakuzi kandi irakureba, ntugire ngo ntabwo ireba ibyo wirirwamo ndetse n'inyigisho z'ibinyoma umaze kuyobesha benshi. Ndakugira inama imwe, ihane Yesu akubabarire bigishoboka. Dore ubuhanuzi bw'amarari wirirwa wuzuza mu rubyiruko icyo bimaze gutanga! Wahanuriye young grace, wahanuriye sano olivier, nanjye warampanuriye ariko Yesu arantabara ubu nanjye mba ndimo kurira ayo Kwarika. Mana wumva kandi ugasubiza reba false prophet sultan igikoresho cya Sekibi maze umudukize, mu izina rya Yesu Kristo AMENA.
  • Diane 5 years ago
    Nukuri birakwiye ko tuba ab’umumaro Umwana wese akeneye guhabwa urukundo. Imana yabakoresheje ibahe umugisha kandi ibahe ibindi byo gutanga ndetse n’urukundo rwinshi rusaga muvandi.
  • Nyagato b. Joyce5 years ago
    Hallelujah , amahoro nimigisha bibe kumushumba mwiza kubwigikorwa Cyiza yakoze cyo kwibuka abobana agasangira nabo akanabaha ijambo nukuri ntakabuza ubuzima bwabo buzahinduka kuko natwe yahinduye ubuzima bwacu.
  • Juru Emmanuel5 years ago
    Imana ishimwe ko mu Rwanda dufite umushumba nka Sultan ukuze mukumenya urukundo rwImana bikaba bimuha kurukoreramo. Tumwigiraho byinshi ( bakoze kwereka abo bana inzira ikwiriye no kubaha ibyiringiro. Amahoro nimigisha bibomeho
  • Gloriose5 years ago
    Imana Ishimwe kubw'iki gikorwa. River of Joy and hope ministries ndetse na impact ministries mwarakoze cyaneee
  • Divine BORA 5 years ago
    Turashima cyane umukozi w'Imana prophet Sultan Éric watumenyesheje urukundo rw'Imana. Urwo yakunze abari mw'isi kugeza ubwo yiyunze nabo binyuze muri Yesu Kristo. Kuko twakunzwe tutabikwiye niyo mpamvu gukunda abandi bikwiye kutworohera.
  • Masengesho Benjamin5 years ago
    Ibi bintu ni byiza
  • Ribanje Leonard5 years ago
    Byiza cyane..... Amahoro no kubona ibyo gutanga bibe kuri iryo torero n' umushumba waryo. Ni iby' igiciro kinshi kubona abantu nkabo baremera abandi ibyishimo. Uwo mutima w' urukundo ndabasengera kugirango bazawuhoranane. Ndabakunze cyane
  • Ngabo 5 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro ko yakunze abari mu isi ikatwoherereza abakozi bayo nka Prophet Sultan Eric muri iki gihe cyanone ngo atwereke ko Imana ituzi ndetse idukunda binyuze mumpano yamuhaye y'ubuhanuzi. Amahoro n'imigisha bimwomeho iteka hamwe n'ubuntu Imana yamuhaye ndizerako abana bo kwa Gisimba ubuzima bwabo bwahindutse bushya.
  • Jean Baptiste5 years ago
    Oh mwakoze neza abo bana baba bakeneye abantu babasura bakabereka urukundo kandi nizo mpanuro Umukozi w'Imana yabahaye nizumumaro rwose kuri bo ndetse no kubandi bana. Impact Ministries mwarakoze gutegura icyo gikorwa. Mukomeze mutegure nibindi bikorwa bifitiye akamaro igihugu nabana bigihugu. Keep it up
  • Kayiranga5 years ago
    Nukuri nuby'agaciro gakomeye kwereka abobana urukundo! Umukozi w'Imana amahoro n'imigisha bimubeho kubw'ikigitekerezo yagize, Kandi Imana ihe umugisha impact ministries kubwo kwita kurubyiruko!
  • Susan ingabire5 years ago
    Dady wakoze amahoro n'Imigisha bikubeho bariya bana wabaremeye ikizere cy'ubuzima kd Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo
  • Yannick5 years ago
    "Kuvuka nibyiza, bikaba akarusho kuba ufite abakwitaho ntuzabe imburamumari kuri ino si." Ni ibyo kwishimira kuba Umuhanuzi we n'itorero bagira uruhare mukwita ku Rwanda rw'ejo hazaza! Amahoro n'imigisha bibe k'Umuhanuzi Sultan Eric ndetse no kuri Aman Rene Pacifique we nabagenzi be bita kubana b'u Rwanda!
  • Umwiza5 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro kubw'urukundo rwayo yadukunze, urwo igenda iduhishurira binyuze muri wowe ndetse natwe ikaruduha ngo turutange... isi irahirwa kuba igufite Prophet Sultan Eric, amahoro n'imigisha bikubeho.
  • Lily 5 years ago
    Amahoro n'imigisha kumushumba mwiza dukomeje kukwigiriho ibintu bikomeye.
  • Ngabo T5 years ago
    None se neza.mera bite ko urimo gutongana bigenze gute, Prophet w'Inyamibwa u Rwanda rufite si we uhamagara abanyamakuru ngo baze kumureba ahubwo nibo baza kumwirebera kugira Ngo bacuruze amakuru ye ku Banyarwanda bamukundira ko yabateje imbere. Ikindi niba hari Ideni akurimo rivuge wemye TURARYISHYURA(go to the point) , naho Ubundi wica kuruhande Uvugira Young.Grace , na Sano kuko nabo bazi kwivugira Oòohhh Mana , Ndagushimira ko wazanye Urumuli mu buzima bwange, nkaba sigaye nkunda Igihugu cyange n'umuryango wange , Ihishurirwa Amahoro n'ubwiza bigumye Kwikuba ishuro nyishi kuri Prophet Sultan Eric. Amen
  • Emmanuella5 years ago
    Amahoro n'imigisha myinshi ku mushumba Prophet Sultan Eric mwakoze cyane kwereka abo bana urukundo
  • nkundimana5 years ago
    Ubundi kugira neza ni byiza pe n'Imana irabyemera ariko uyu munyamitwe ngo ni Sultan ujya gufasha abantu agahamaga camela man n'abanyamakuru kugirango rubanda bamubone ibi si ugukorera Imana ahubwo ni ukwiyamamaza bene ibi n'abafarisayo niko bakoraga ariko Yesu yababwiye ko ingororano yabo ari ukurebwa n'abantu ariko kumana ntagaciro ibi bifite habe namba ikindi uyu Sultan niba koko afitiye Abana impuhwe yari akwiriye guhera kubo yabyaye mugasozi za kiramuruzi n'ahandi birirwa bicira isazi mujisho nk'abatagira se Byongeye kandi niba iyo impact ministries itanga inama kumibanire y'ingo yakagombye kuba yarahereye kwa Sultan watandukanye n'umugore wambere none n'uwakabiri agiye kumwica urubozo kugeza aho adashobora no gukandagira murusengero rwe , nta foto ye n'imwe ashobora gupostinga , yewe ntan'ubwo yifuza ko hari n'umuntu wamubona umbwire nawe uwo mushumba ngo ushaka gufasha abantu kwubaka ingo neza kandi urugo rwe arirwo cyitegererezo mungo zibanye nabi murwanda Umusaruro w'ibyo yigisha n'ibyo ahanura twese turawubona Amadivorce , gutwara inda zitateguwe , ubw'escro n'ibindi uwumva mbeshya arebe neza yitonze inkuru y'ubuhanuzi Sultan yahaye Sano Olivier icyo bwabyaye Muzarebe Young Grace waje murusengero rwe agirango ahunze satani kumbi ageze kugicumbi cya Satani n'abadayimoni , ubu se ntarira ayo kwarika ? Icyakora isi irikoreye
  • Mukazi5 years ago
    Ni umugisha kubona ibyishimo by’abana bivuye ku Rukundo rwaberetswe,Abateguye igirkorwa Imigisha myinshi kuribo ndetse n’Umushumba watanze impanuro nziza. Mwakoze cyane
  • Carine jessy5 years ago
    Yooo Nibyigiciro cyinshi guha abana ibyishimo no kubabwira ko Imana Ibakunda Thank you our Pastor ko wifatanije n'abana bejo hazaza.





Inyarwanda BACKGROUND