Kigali

Munyakazi Sadate yagaragaje uburyo Siporo yongeye kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2025 10:00
0


Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ko siporo ari imwe mu mbaraga zafashije kongera guhuza Abanyarwanda, ndetse zikaba zigifite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe, ubudaheranwa n’ahazaza h’igihugu.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Munyakazi Sadate, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko imikino yagiye ifasha benshi gutangira urugendo rwo kwiyakira no kongera kwiyubaka, mu gihe igihugu cyari kikiva mu icuraburindi. 

Yagize ati “Ndibuka y’uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo ni imwe mu mbaraga zafashije mu kongera guhuza abantu, bagahura atari uko baje mu nama z’ubuyobozi, ahubwo baje mu byishimo. Izo mbaraga z’icyo gihe, mu bihe byari bikomeye, zishobora no gukomeza kwifashishwa mu kubaka ubumwe ndetse n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Uyu mugabo usanzwe ari umwe mu bantu bafite amateka akomeye muri siporo yo mu Rwanda, kuko yayoboye ikipe ya Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, akayifasha muri byinshi birimo no kuyihuza n’abafana mu buryo bushya, avuga ko n’uyu munsi afite inyota yo gukomeza gutanga umusanzu we muri siporo, aho aherutse gutangaza ko yifuza kugura imigabane y’iyi kipe akayegukana burundu.

Yemeza ko siporo ari urubuga rwiza rwo kubanisha abantu, ariko anavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba siporo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tubanze twemere ko aba-sportif batsinzwe. Siporo ni ugusabana, ni ubworoherane, ni imikino. Ariko hari aba-sportif benshi bishwe, abandi bakora Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ukuvuga ko twaratsinzwe nk’aba-sportif. Ariko kandi siporo yaje kudufasha kongera kwiyubaka.”

Ubutumwa bukomeye yatanze, cyane cyane ku rubyiruko, ni uko rufite inshingano ziremereye zo gukomeza umurage w’ubutwari n’ubumwe igihugu cyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Nibutse urubyiruko ko 99% y’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakabohora iki gihugu bari urubyiruko. Ndibutsa urubyiruko ko abayobozi twagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bari urubyiruko. Urubyiruko rero nibumve izo mbaraga bafite. Nibumve y’uko bashoboye. Nibumve y’uko bishoboka. Nibumve y’uko ari bo gisubizo cy’uyu munsi n’ejo hazaza.”

Munyakazi ahamya ko urubyiruko rufite amahirwe atagira ingano yo kubaka u Rwanda rufite umusingi uhamye mu bumwe n’ubwiyunge.

Yabasabye kudateshuka ku ndangagaciro igihugu cyahisemo, ndetse bakamenya uruhare rwabo mu kurinda ibyagezweho binyuze mu kwiyubaka, kwiga no gufata iya mbere mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Umurage igihugu cyaduhaye ni wo tugomba gukomeza. Urubyiruko rugomba kuwusigasira, rukawukomeraho, kandi rukawagura. Nibamenye ko ari rwo Rwanda rw’ejo.”

Uyu mugabo ugaragaza uburemere bw’amateka yanyuzemo, avuga ko n’ubwo Jenoside yasize ibikomere, ari icyizere gikomeye iyo urebye uko u Rwanda ruri kwiyubaka, binyuze mu nzira y’ubwiyunge, amahoro, ndetse n’imiyoborere ishyira imbere ubuzima bw’umunyarwanda wese.

Urubyiruko ni rwo rufite imbaraga, ubwonko n’umutima udatinya impinduka. Mu gihe amateka agaragaza ko ari rwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni na rwo rufite inshingano yo kurinda ubumwe, amahoro n’indangagaciro zubatse igihugu.

Gufata iya mbere mu bikorwa bya siporo, ubukorerabushake, uburezi n’umuco ni uburyo bwo gukomeza umurage w’ubutwari n’ubudakemwa igihugu cyiyubakiyeho.

Munyakazi Sadate yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kurinda umurage w’Igihugu

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYAKAZI SADATE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND