Kigali

Nyaxo wakoze ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo Kwibuka yasabye imbabazi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/04/2025 7:57
0


Umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo yasabye imbabazi nyuma y'uko akoze 'Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rurimo.



Guhera ku wa Mbere w'icyumweru tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n'inshuti zabo binjiye mu cyumweru cy'Icyunamo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎‎Muri iki Cyumweru ibikorwa bifite aho bihuriye n'Imyidagaduro ntabwo biba byemewe. Gusa ibi Nyaxo yabirenzeho ajya Live ku rubuga rwe rwa Tik Tok atera urwenya abamukurikira.

‎‎Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze ataribyo bijyanye n'ibihe igihugu kirimo yahisemo gusaba imbabazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n'ubundi.

‎‎Nyaxo yanditse ati "Muraho neza, aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

‎‎Yakomeje avuga ko asabye imbabazi Abanyarwanda bose cyane cyane abo byakomerekeje. Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo bahashye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

‎‎Nubwo Nyaxo yicuza ibyo yakoze akanasaba imbabazi ariko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Muragira B. Thierry yavuze ko bagiye gusesengura ibyo yakoze ubundi umwanzuro ugafatwa nyuma.

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma yuko akoze ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo #Kwibuka31, u Rwanda rurimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND