Ikigo cy’Itumanaho gikora telefoni zigizweho, TECNO Mobile kimaze iminsi micye gishyize ku isoko telefoni ya Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rigezweho aho ifite camera 3 inyuma ibizwi nka “Rear Camera”.
Iyi telefoni ya Phantom 9 iraboneka ku maduka yose ya TECNO akorera mu Rwanda. Inafite umwihariko wo kugira camera y’imbere ibizwi nka “Front camera” ifata selfie mu buryo bwihariye.
Ifite Battery nini ingana 3500 mAh biyiha ubushobozi bwo kubika umuriro iminsi ibiri! Ifite kandi ububiko bw’igihe kirekire ibizwi nka “ROM” bungana na 128 GB. Inafite ububiko bw’igihe gito ibwi nka “Ram” bungana na 6 GB.
Camera z’inyuma ni eshatu; imwe ifite Megapixel 12 iya kabiri ikagira 8 Megapixel naho iya Gatatu ifite Megapixel 2.Camera y’imbere “Front camera” ifite Megapixel 32 biyiha ubushobozi bwo gufata selfie nziza cyane!
Iyi telefoni ya Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rishimishije kuko ikoranye na Android 9pie.Ubu Phantom 9 wayisanga mu maduka yose ya TECNO mu Rwanda by’umwihariko muri Expo ya 2019 kuko ho yagabanyirijwe igiciro iri kugura 250,000 Frw.
Twabibutsa ko Expo y'uyu mwaka yatangiye ku wa 22 Nyakanga 2019 ikaba izasozwa kuya 11 Kanama 2019, iri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Muri Expo, Telefoni Phantom 9 iri kugura 250,000 Frw
Phantom 9 ifite ikoranabuhanga rigezweho
TECNO Mobile yegereje ibicuruzwa byayo abakiriya muri Expo 2019
Abacuruzi ba Tecno basobanurira abakiriya ibijyanye na Telefoni bashyize ku isoko
Iyi telefoni irihariye mu gufata amashusho n'amafoto
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO
TANGA IGITECYEREZO